Kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo bifatwa nk’icyaha cya ruswa – Umuvunyi Mukuru

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Umuvunyi ruravuga ko icyaha cya ruswa mbere cyaragutse hajyamo gutanga indonke no kuyakira, kunyereza umutungo wa leta, kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo, gutanga ibya leta ku busa…, ibi bikaba byaratumye icyaha cya ruswa gishobora gukurikiranwa mu buryo bugari, aho ibyaha ubundi byafatwaga nk’ibyerekeranye na ruswa byabaye ibyaha bya ruswa.

Umuvunyi Mukuru avuga ko ibyaha bya ruswa ari ibyaha bikomeye kandi bidasaza ku buryo igihe cyose ibimenyetso byagaragarira ukekwa ashobora kubikurikiranwaho.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu, itariki 26 Ugushyingo 2021 n’Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, mu kiganiro n’itangazamakuru arigezaho aho imyiteguro y’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa kizasozwa n’Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ruswa ku itariki ya 9 Ukuboza 2021, igeze.

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko iyi ari intambwe yatewe mu rwego rwo kugabanya no guhana ibyaha bya ruswa hagamijwe kuyirandura burundu. Ibi bikaba byiyongeraho kuba mu bigo by’amashuri haratangiye gushyirwamo inyigisho zo kurwanya ruswa, ndetse mu mashuri yisumbuye na kaminuza harimo na clubs zo kurwanya ruswa.

Ati “ Hari n’ibindi nk’ingufu zashyizwe mu kugaruza umutungo ushingiye kuri ruswa. Hari ingamba nyinshi zafashwe zirimo gukumira ko umutungo watangiye gukurikiranwa unyerezwa, harimo gutangaza abarimo imyenda ya leta ku rubuga rwa MINIJUST, gutangaza abahamwe n’ibyaha bya ruswa..izo ni ingamba mu by’ukuri kandi zagiye zitanga umusaruro”.

Imibare ikaba igaragaza ko kuva mu 2014 kugeza muri Kamena 2021, hamaze kugaruzwa umutungo ungana na miliyari 6 na miliyoni 62 n’ibihumbi 387 n’amafaranga 129 (6,062,387,129 frw), Amayero Ibihumbi bitatu na magana arindwi na makumyabiri n’icyenda (3,729 €) ndetse n’Amadolari ibihumbi 14 na magana arindwi na mirongo ine n’atatu (14,743$).

Mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa kizatangira ku itariki ya 28 Ugushyingo, biteganyijwe ko ku itariki ya 04 Ukuboza 2021 hazaba ikiganiro kizatambuka kuri televiziyo y’igihugu no ku maradiyo kizibanda ku “Ingamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa no kugaruza umutungo ukomoka kuri icyo cyaha,”

Umuvunyi Mukuru avuga ko nubwo bimeze gutyo, u Rwanda rukaba ruri ku mwanya wa mbere mu karere (EAC) mu kurwanya ruswa, rukaba urwa kane muri Afurika, no ku mwanya wa 48 ku rwego rw’Isi, hakiri ibikeneye gukorwa kandi ko iyi ari yo mpamvu urugendo rukomeje kandi icyerekezo kikaba ko ruswa idakwiye kwihanganirwa.

Ati “Ariko hakomeje kugaragara ko hakiri ibyuho hamwe na hamwe, niyo mpamvu nyine uyu munsi uba warabayeho, iki cyumweru kikajyaho kugirango tutebe uko ruswa yarwanwa. Iyo urebye rero mu bikeneye gushyirwamo ingufu iyo turebye ubushakashatsi bwakozwe na Transparency International Rwanda muri 2020, tubona ko ruswa muri polisi ifite 12,9%, traffic police 12,7%, ubushinjacyaha 9,38%, RIB 2,6%, inzego z’ibanze 6,9%, mu bucamanza 6,6%,”

Umuvunyi Mukuru kandi yavuze ko amakuru kuri ruswa atari ngombwa kuyamenyesha Umuvunyi gusa, uwayatswe yanabimenyesha urwego rukuriye uwayimwatse, akabimenyesha RIB cyangwa n’Urwego rw’Umuvunyi.

Mu itegeko rya 2018 icyaha cya ruswa cyari ukuyitanga no kuyakira gusa.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo bifatwa nk’icyaha cya ruswa – Umuvunyi Mukuru
    Nari ngiye gushyiraho comment mbona izina lya Denis mbonako aza kuyinyonga! Ariko sinabura kwamagana igihu umuvunyi ashaka gushyira mu maso y’abanyarwanda. Ninde utabonako amategeko abereyeho gukanyaga rubanda rugufi naho abagashize bigaramiye? Umuvunnyi yigeze abaza abana bagura amazu ya za miliyoni hilya no hino aho bavana izo miliyoni? Ahaaaa!

    1. Kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo bifatwa nk’icyaha cya ruswa – Umuvunyi Mukuru
      Iri tegeko ntacyo rimariye abanyarwanda. Iyo habayeho circulation yamafaranga mu gihugu bituma nabandi baryaho. Mubaze aba economists bazababwira: iyi ukoze deal ukabona frw ukubaka inzu hungukiramo abantu benshi na RRA ikongera ikayasubirana. Ariko iyo ufunze cyane ajya hanze yigihugu bigakiza amahanga.urebane ubushishozi iyi ngingo ikurwe mu tegeko.

    2. Kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo bifatwa nk’icyaha cya ruswa – Umuvunyi Mukuru
      Iri tegeko ntacyo rimariye abanyarwanda. Iyo habayeho circulation yamafaranga mu gihugu bituma nabandi baryaho. Mubaze aba economists bazababwira: iyi ukoze deal ukabona frw ukubaka inzu hungukiramo abantu benshi na RRA ikongera ikayasubirana. Ariko iyo ufunze cyane ajya hanze yigihugu bigakiza amahanga.urebane ubushishozi iyi ngingo ikurwe mu tegeko.

  2. Kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo bifatwa nk’icyaha cya ruswa – Umuvunyi Mukuru
    Nari ngiye gushyiraho comment mbona izina lya Denis mbonako aza kuyinyonga! Ariko sinabura kwamagana igihu umuvunyi ashaka gushyira mu maso y’abanyarwanda. Ninde utabonako amategeko abereyeho gukanyaga rubanda rugufi naho abagashize bigaramiye? Umuvunnyi yigeze abaza abana bagura amazu ya za miliyoni hilya no hino aho bavana izo miliyoni? Ahaaaa!

  3. Kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo bifatwa nk’icyaha cya ruswa – Umuvunyi Mukuru
    Abazungu baratubeshye cyane. Nkiri tegeko ryaje kubangamira abaturarwanda cyane. Hari ukuntu umuntu yikubitiraha LIBAKU akizamukira. Kandi abacuruzi bemshi barabizi ko ibi bibaho. Washoboraga kunyarukira mu bihugu duturanye ugakora deal ugatera imbere. None ubu mwishinze abazungu nabo baba bakorera za NGO zigizwe nqbqjura gusa.
    Mushatse iyi ngingo mwayishyira muri kamarampaka tukayitorera.
    Ikindi kandi iri tegeko rizatuma habaho FUITE FES CAPITAUX

  4. Kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo bifatwa nk’icyaha cya ruswa – Umuvunyi Mukuru
    Abazungu baratubeshye cyane. Nkiri tegeko ryaje kubangamira abaturarwanda cyane. Hari ukuntu umuntu yikubitiraha LIBAKU akizamukira. Kandi abacuruzi bemshi barabizi ko ibi bibaho. Washoboraga kunyarukira mu bihugu duturanye ugakora deal ugatera imbere. None ubu mwishinze abazungu nabo baba bakorera za NGO zigizwe nqbqjura gusa.
    Mushatse iyi ngingo mwayishyira muri kamarampaka tukayitorera.
    Ikindi kandi iri tegeko rizatuma habaho FUITE FES CAPITAUX

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *