b95635a6-80b2-47e2-bbe1-e8a323571d9c.jpg

Ruswa mu itangwa ry’akazi n’amasoko ya Leta byavugutiwe umuti

Sangiza iyi nkuru

Umuvunyi mukuru avuga ko muri Nyakanga uyu mwaka hari ingamba zashyizweho zo kurwanya ruswa mu nzego zose ziyongera ku zisanzwe, zikaba ari ingamba zishingiye ku itegeko ryo kurwanya ruswa, izi komite zizagira uruhare mu kugabanya no kurwanya ruswa mu bigo bya leta kuko ikomeje kuvugwa mu itangwa ry’amasoko.

Ibi byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu itariki 26 Ugushyingo, Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye n’itangazamakuru hagamijwe kurimenyesha aho imyiteguro y’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa igeze.

Ati “ Buri kigo cyose kigomba gushyiraho komite yo kurwanya ruswa, komite igizwe n’abakozi bo muri icyo kigo, hakaba harashyizweho rero imirongo ngenderwaho iyo komite izajya ireba, kureba uburyo abakozi bashyirwa mu myanya…. kureba iby’amasoko, ibintu byose bikorerwa mu kigo imbere …cyane cyane kureba ibyuho bishobora gutuma habaho ruswa…”

Izi komite zigamije kuzajya zituma ibigo byisuzuma ndetse buri mezi atandatu bigaha raporo urwego rw’Umuvunyi hakagaragazwa niba iyo mirongo migari yashyizweho yubahirizwa ndetse “harebwe muri rusange uko ubuzima bw’ikigo bwifashe n’uko cyakira abakigana, uhereye uko batanga amasoko, uhereye uko bishyura ba rwiyemezamirimo cyangwa ababahaye serivisi, uhereye ku ko umurimo witabirwa…ibyo byose ni ingamba zashyizweho..”

b95635a6-80b2-47e2-bbe1-e8a323571d9c.jpg
Mukama Abbas, Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa

Mukama Abbas, Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa, avuga ko izi komite zishinzwe gukumira no kurwanya ruswa mu bigo zije vuba hagamijwe gushyira mu bikorwa itegeko ryo muri 2018 ryo kurwanya ruswa.

Ati “ Turashaka gushyira ingufu mu gukumira, gukumira bituma dukumira icyaha mbere y’uko kiba…izi komite rero muranabizi nk’abanyamakuru na raporo y’Umugenzuzi Mukuru igaragaza ko amafaranga menshi burya y’ingengo y’imari y’igihugu ajya mu bikorwa by’iterambere no mu bigo. Niyo mpamvu twabonye ko mu rwego rwo kureba ko twakaza ingamba, komite zishinzwe kurwanya ruswa zashyirwa mu nzego zose, ndetse no mu rwego rw’abikorera. Mu rwego rw’abikorera murabizi ko ari nabo benshi bafatanyabikorwa ba leta, ni bo bafata amasoko menshi bagenda batsindira. Twasaba nabo ko bayishyiraho (komite yo kurwanya ruswa) nabo bajye bigenzura,”

Avuga ko ruswa ivugwa no mu bikorera ku ko ari bo baba batsindiye amasoko, ari bo bakorana n’abatanga amasoko ba leta ariko nabo bafashe ingamba zo gushyiraho uburyo nabo bigenzura byaba byiza.

Umuvunyi Wungirije avuga ko ariko abayobozi nk’Umuyobozi mukuru w’ikigo, Umunyamabanga uhoraho, cyangwa ushinzwe imari batagomba muri izo komite ahubwo igomba kuba igizwe n’abandi bakozi batari mu nzego zifata ibyemezo bakaba nk’ijisho ry’ikigo, ahubwo bagaha raporo umuyobozi w’ikigo, babona umuyobozi adashaka gufata ibyemezo bakandikira urwego rw’Umuvunyi kandi bagomba kuruha raporo buri mezi atandatu.

ffg4xpiwyaeal8t.jpg
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine

Ku kibazo kijyanye no kuba mu bijyanye no gutanga amasoko hakoreshejwe ikoranabuhanga (e-Procurement), ahavugwa ko hari igihe usanga ibisabwa mu gitabo cy’amasoko bifite icyo bishingiraho ku buryo umuntu ushakwa ari we ubona iryo soko, Umuvunyi Mukuru yagize ati “ Hari ubushakashatsi turi gukoraho (Urwego rw’Umuvunyi), tureba ahaba hari ibyuho mu mitangire y’amasoko ya leta nibumara gusohoka nibwo buzatwereka ishusho y’ukuntu ibintu bihagaze,”

Yongeyeho ko habaye ikusanyamakuru mu mezi abiri ari imbere ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bizajya ahagaragara bitarenze mu kwa mbere.

Yakomeje agira ati “ Gusa twavuga ko ari umuco utari mwiza kuko izi systemes ziba zagiyeho kugirango zikumire ya ruswa, iyo rero habayeho kudodera igitabo ku muntu uri buhabwe isoko biba ari ikibazo. Ariko ubushakashatsi nibwo buzatugaragariza mu by’ukuri bihagaze gute, ibyuho bimeze gute ni hehe hashyirwa ingufu.”

Muri iki cyumweru cyo kurwanya ruswa, ku itariki ya 08 Ukuboza 2021 hateganyijwe Inama Nyunguranabitekerezo ku byuho bya ruswa mu masoko n’imyishyurire mu nzego n’ibigo bya leta hibandwa ku “Uruhare rw’Inzego z’Ubutabera mu gukumira no kurwanya ruswa mu masoko n’imyishyurire mu nzego n’Ibigo bya Leta,”

28608cfd-10ae-4fa1-8ec4-ec63e9facd54.jpg
Yankulije Odette, Umuvunyi Mukuru Wungirije, ushinzwe Gukumira no Kurwanya akarengane

Umuvunyi Mukuru Wungirije, ushinzwe Gukumira no Kurwanya akarengane, Yankulije Odette kuri iki kibazo cy’akagambane gashobora kuba kaba mu gupiganira amasoko ya leta, avuga ko gukoresha ikoranabuhanga hari ibibazo byakemuye, ariko hari n’ibindi bitarabasha gukemuka kuko urugendo rwose rw’isoko rudakorerwa muri system hari n’urukorerwa hanze ya system ariko hari ibikinozwa ku buryo byose bizajya bikorerwa muri system.

Ati “Ariko ibyo nashakaga kuvuga kubamara impungenge kuri biriya bintu by’akagambane, haba hagati y’abapiganirwa amasoko, cyangwa hagati y’abategura amasoko, icya mbere ni icyaha, iyo umuntu bigaragaye ko yakoze ako kagambane mu masoko ya leta ni icyaha giteganywa n’itegeko rigenga amasoko ya leta, umuntu ahamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni na miliyoni eshanu.”

Yongeyeho kandi ko uwagaragayeho ibi byaha bishobora kumuviramo gukumirwa mu gupiganirwa amasoko ya leta mu gihe cy’imyaka itanu.

Umuvunyi Mukuru ushishikariza Abanyarwanda kujya batanga amakuru kuri ruswa, avuga ko hari itegeko rirengera umuntu watanze amakuru kuri ruswa no ku bindi byaha, aho ingingo ya 3 n’iya 9 ziteganya uko umuntu watanze amakuru arengerwa n’uburyo bikorwamo. Icya mbere ni ukumugirira ibanga, gukoresha code mu gihe ukusanya ayo makuru, kutamuhuza n’uwo yatanzeho amakuru, kumurengera mu gihe amakuru yatanze yamenyekanye, ndetse umuntu watanzweho amakuru agahohotera uwatanze amakuru akaba ahanishwa igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ruswa mu itangwa ry’akazi n’amasoko ya Leta byavugutiwe umuti
    Abikorera ntibakwiye kugenerwa na Leta. Nonese umucuruzi nakoresha umugore we n’abana ve muzamugerekaho icyaha cya ruswa? Ruswa ureba umutungo rusange, ntireba abikorera! Ariko mbaze: abantu bakora hariya bize amategeko?

  2. Ruswa mu itangwa ry’akazi n’amasoko ya Leta byavugutiwe umuti
    Abikorera ntibakwiye kugenerwa na Leta. Nonese umucuruzi nakoresha umugore we n’abana ve muzamugerekaho icyaha cya ruswa? Ruswa ureba umutungo rusange, ntireba abikorera! Ariko mbaze: abantu bakora hariya bize amategeko?

  3. Ruswa mu itangwa ry’akazi n’amasoko ya Leta byavugutiwe umuti
    Ni byiza cyane guca ruswa n’ibindi bibangamiye umucyo mu itangwa ry’akazi, ariko munarebe ikibazo cy’akarengane k’abakozi ba Leta bari mu kazi, aho umuntu amara imyaka 20 mu kazi ari ku mushahara w’umuntu ugitangira akazi kubera akavuyo ka za reforme za buri kanya zishyirirwaho amabwiriza yo gukandamiza abakozi agasezererwa nta n’imperekeza na pension itaragera kandi n’aho izazira izaza idashyitse kubera iryo dindira mu mushahara.

  4. Ruswa mu itangwa ry’akazi n’amasoko ya Leta byavugutiwe umuti
    Ni byiza cyane guca ruswa n’ibindi bibangamiye umucyo mu itangwa ry’akazi, ariko munarebe ikibazo cy’akarengane k’abakozi ba Leta bari mu kazi, aho umuntu amara imyaka 20 mu kazi ari ku mushahara w’umuntu ugitangira akazi kubera akavuyo ka za reforme za buri kanya zishyirirwaho amabwiriza yo gukandamiza abakozi agasezererwa nta n’imperekeza na pension itaragera kandi n’aho izazira izaza idashyitse kubera iryo dindira mu mushahara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *