Sudani: Abdalla Hamdok yaba yariyemereye ko guverinoma ye ihirikwa n’abasirikare

Sangiza iyi nkuru

General Mohamed Hamdan Dagalo, umwe mu basirikare bakuru ba Sudani wungirije ukuriye akanama kayoboye igihugu, yatangaje ko Minisitiri w’Intebe, Abdalla Hamdok yari azi ibijyanye no kwigarurira ubutegetsi kwa gisirikare mu kwezi gushize mbere y’uko kuba kandi ngo yari yabyemeye byuzuye.

Hamdok yakuwe ku butegetsi n’igisirikare ku itariki ya 25 Ukwakira ariko yongeye gusubizwaho mu minsi ishize nka Minisitiri w’Intebe w’agateganyo nyuma y’amasezerano yagezweho ku Cyumweru gishize yo gusubizaho ubutegetsi bwa gisivili bw’agateganyo.

“ Ibyabaye ku itariki ya 25 Ukwakira byavuyemo mu nzira ndende. Habaye ibiganiro byinshi, kandi ingamba nyinshi ziratekerezwa,” uyu ni General Dagalo avugana na Al Jazeera mu kiganiro cyihariye kuri uyu wa Gatanu.

Uyu yakomeje agira ati “Minisitiri w’Intebe ubwe yatanze ibitekerezo bibiri mu nama. Twari dusigaranye amahitamo atatu, ameza muri yo ni intambwe twateye, kandi byari byemewe na minisitiri w’intebe ubwe,”

“Ntabwo twateye iyo ntambwe ku bwacu gusa,”

Dagalo yavuze ko kwigarurira ubutegetsi kwa gisirikare ari yo mahitamo meza yari ahari mu rwego rwo guhagarika ibibazo byashoboraga kuvuka.

Umunyamakuru Resul Serdar wa Al Jazeera uri Khartoum yavuze ko ibyo Dagalo avuga kuri Hamdok yabivuze mu gihe hari n’abaturage ba Sudani benshi bibazaga niba ataragize uruhare mu gufata ubutegetsi kwa gisirikare cyangwa niba atari azi ko bizabaho.

Ubwo yabazwaga iki kibazo ariko Hamdok yatangaje ko atari azi ko igisirikare cyenda gufata ubutegetsi.

Nyamara ubu uwungirije umukuru w’igisirikare aravuga ko babiganiriyeho ndetse Hamdok yari azi ko igisirikare kizafata ubutegetsi mbere y’uko biba.

Uku gufata ubutegetsi kw’abasirikare bayobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan, kwatindije inzibacyuho yaganishaga ku matora ya demokarasi bituma umuryango mpuzamahanga uhaguruka urabyamagana.

Amasezerano y’ingingo 14 hagati ya Hamdok n’igisirikare cyari cyahiritse guverinoma ye yo ku Cyumweru, yemeje ibintu bitandukanye birimo kurekura imfungwa zose za politiki no gusubiza ku mwanya we Hamdok.

Nyuma yo gusubizwa mu mwanya we Hamdok yavuze ko azashinga guverinoma igizwe n’abatekinisiye bazayobora igihugu ku matora muri Kamena 2023.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *