Umukobwa w’imyaka 19 utuye mu gace kitwa Awoshie mu murwa mukuru wa Ghana, Accra, ari mu bitaro nyuma yo guteragurwa ibyuma byinshi bikozwe na musaza we muto w’imyaka 18 nyuma y’aho asanze ari gusambana na nyina ubabyara bombi w’imyaka 42. Urubuga Angelonline.com.gh rwatangajje iyi nkuru ruvuga abatari bake baguye mu kantu bumvise umukobwa wahawe amazina ya Akos atanze aya makuru kuri radiyo yitwa Angel 102.9 FM kuwa 24 Ugushyingo 2021 mu kiganiro cya mugitondo cyitwa Anopa Bofo? Akos yavuze ko yasanze nyina na musaza we bari gusambana, ibintu n’ubundi ngo yari asanzwe akeka mu gihe kirekire gishize kuko ngo byanatumye umugabo wari warinjiye nyina, agenda kuko yabonaga uwo musore azamwirenza. Akos yatangarije iyo radiyo ko uko nyina yasuraga uwo mugabo wari waramwinjiye, musaza we yarababaraga akagirira nabi nyina, ibintu uyu mukobwa yafataga nk’ifuhe. Avuga ko kuba nyina na musaza we barashatse kumwirenza ari uko n’ubundi akomeje kubabera intambamyi muri uwo mubano wabo. Avuga ko musaza we akimara kumutera ibyuma, yaguye hasi akaba nk’utaye ubwenge, igihe azanzamukiye, asanga aba bombi aho kumujyana kwa muganga, bari kumukurura amara yashakaga gusohoka. Uyu mukobwa avuga ko yatabawe na nyirasenge babana mu nzu imwe, amujyana ku bitaro bitandukanye nka: Ga West Municipal hospital, Korle Bu nyuma ku byitwa Ridge hospital babura ibitanda byo kumwitaho. Avuga ko yavuwe n’ibitaro byitwa gisirikare byitwa 37 nabyo bitari bifite aho kumwakirira ariko binginga abaganga ngo bamufashe. Nyina wa Akos n’umuhungu we batawe muri yombi kuwa 25 Ugushyingo 2021, bafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi iri ahitwa Anaya, ikirego kigezwa ku biro bikuru bya polisi biri ahitwa Ridge.


