Museveni yahawe uburenganzira bwo kohereza ingabo muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi yemereye mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni kohereza ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri kugira ngo zihangane n’imitwe yitwaje intwaro.

Ni amakuru ibi bihugu bitigeze bitangaza ariko yemejwe n’umukozi wo mu Muryango w’Abibumbye (UN) kuri uyu wa 27 Ugushyingo nk’uko radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yabitangaje.

Perezida wa komisiyo y’inteko ishinga amategeko ya RDC ishinzwe ingabo n’umutekano, Hon. Bertin Mubonzi yemeje ko yamenye icyemezo cy’Umukuru w’Igihugu, gusa ngo kigomba kwigwaho n’abagize Inteko mbere y’uko gishyirwa mu bikorwa.

Ubusanzwe, Perezida Museveni yari afite gahunda yo kohereza ingabo mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo zirinde umutekano w’ibikorwa by’ubwubatsi bw’imihanda ihuza ibihugu byombi.

Mu bindi yasabye RDC harimo kohereza ingabo kugira ngo zirwanye umutwe w’iterabwoba wa ADF ukomoka muri Uganda, ariko ngo ubu busabe bwari bumaze igihe kirekire ntabwo bwari bwakemewe.

Gusa ubwo mu minsi mike ishize muri Kampala haturikirizwaga ibisasu bibiri Leta ikeka ko ari ibya ADF, Perezida Museveni yagiriye inama abarwanyi b’uyu mutwe kumanika amaboko, ati : “nimwanga, mwese muzicwa”.

Ubwo bivugwa ko ari bwo yasabye Tshisekedi ko yakwemera bakohereza izi ngabo muri RDC kugira ngo zihangane n’uyu mutwe, amuha uburenganzira tariki ya 26 Ugushyingo 2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *