Uwahoze ari Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’igice ndetse no gutanga ihazabu y’amafaranga angana na miriyoni enye, mu gihe abandi bane bareganwa nawe gutanga amasoko ya leta binyuranyije n’amategeko buri wese urukiko rwabahanishije gutanga ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw).
Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwasomye urubanza rwaregwagamo aba uko ari batanu, Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be bane ari bo Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel bari bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera, ku itariki 25 Ugushyingo 2021.
Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa muri Gashyantare uyu mwaka ariko rugenda rusubikwa kubera impamvu zitandukanye nk’uko tubikesha Ubushinjacyaha Bukuru.
Visi meya wari ukiri mu nshingano icyo gihe akaba yarareganwaga n’abandi ibyaha byo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko, ariko kuri we hakiyongeraho icyaha cyo gukoresha umutungu wa Leta icyo utagenewe.
Ibi byaha aba bose bahamijwe bikaba biteganywa kandi bigahanishwa ingingo ya 188 y’ itegeko N°62/2018 ryo ku wa 25/08/2018 rigenga amasoko ya Leta hamwe n’ingingo ya 11 y’itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.


