Urukiko rwategetse umuryango wa Rwigara kwishyura banki miliyoni 349

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2021 rwategetse umuryango wa Assinapol Rwigara kwishyura umwenda ubereyemo Cogebank ubarirwa muri miliyoni 349 z’amafaranga y’u Rwanda n’indishyi y’ibihumbi 700.

Umucamanza yanzuye ko ibyangombwa by’imitungo y’uyu muryango waburanaga mu izina ry’uruganda Premier Tobacco Company Limited bizakomeza gufatirwa mu gihe utarishyura uyu mwenda.

Uyu muryango wagiye wumvikana mu rubanza uvuga ko umwenda wari ubereyemo iyi banki wamaze kuwishyura, ushinja iyi banki gushaka kubambura imitungo yawo, ariko nayo ikomeza gushimangira ko itigeze yishyura.

Umugore wa Rwigara nyuma y’icyemezo cy’urukiko rukuru, yabwiye VOA dukesha aya makuru ko bagiye kujurira, icyakoze ngo nibanatsindwa ubujurire, batazishyura uyu mwenda. Ati: “Ntayo tuzishyura, bazakore icyo bashaka.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *