Barbados kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Ugushyingo 2021, yabaye republika, isimbuza umwami w’u Bwongereza nk’umukuru w’igihugu kandi ikuraho ubucuti bwa nyuma bw’abakoloni nyuma y’imyaka 400 amato ya mbere y’Abongereza ageze kuri iki Kirwa cyo muri Caraibe.

Repubulika nshya yavutse yishimiwe n’abantu babarirwa mu magana batonze umurongo ku kiraro cya Chamberlain mu murwa mukuru, Bridgetown, mu birori bya saa sita z’ijoro. Harashwe imizinga 21 mu gihe indirimbo yubahiriza igihugu cya Barbados yacurangwaga ku rubuga rwitiriwe intwari.

Igikomangoma Charles, umuzungura w’ubwami bw’u Bwongereza, yari ahari igihe ikimenyetso cy’umwami cyamanurwaga kandi Barbados nshya igatangazwa nk’uko tubikesha Al Jazeera. Iyi ntambwe ya repubulika bamwe bakaba basanga izatera impaka ku byifuzo nk’ibyo mu bindi bihugu byakoronijwe n’u Bwongereza aho umwamikazi Elizabeth wa II akomeje kuba umutegetsi wabo.

Nyuma yo kwerekana mu buryo butangaje imbyino n’umuziki gakondo wo muri Barbados, hamwe na disikuru zizihiza iherezo ry’ubukoloni, Sandra Mason yarahiriye kuba perezida wa mbere wa Barbados mu gicucu cy’inteko ishinga amategeko ya Barbados.
Twababwira ko muri iyi repubulika nshya ari naho hakomoka umuhanzikazi w’icyamamare, Rihanna Robyn Fenty.


