Impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore, Sylvie Nsanga avuga ko igitaramo cy’umuhanzi Koffi Olomide nikibera i Kigali, we na bagenzi be bazasaba uburenganzira bagakora imyigaragambyo.
Nsanga ni umwe mu bamaze iminsi bari mu bukangurambaga bwa #CancelKoffiKigaliConcert bwamagana igitaramo cy’uyu muhanzi w’Umunyekongo wamamaye ku mugabane wa Afurika, kimaze igihe kirenga ibyumweru bibiri cyamamazwa.
Ingingo zitandukanye zishyigikira icyifuzo cye yagiye atangariza ku mbuga nkoranyambaga, zishingiye ku birego Koffi yagiye aregwa byo guhohotera no gufata ku ngufu ab’igitsina gore, by’umwihariko ababyinnyi be.
Nsanga ashingiye ku kuba u Rwanda ruri mu bihugu biri imbere mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi ruha agaciro umugore, yasabye inzego bireba zirimo Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, MIGEPROF, kugira uruhare mu ihagarikwa ry’iki gitaramo.
Gusa hari urundi ruhande rw’abifuza ko ubusabe bw’iyi mpirimbanyi n’abayishyigikiye butahabwa agaciro, bashingiye ku kuba ihagarikwa ry’iki gitaramo ryaba ridashingiye ku biteganywa n’amategeko.
Aba barimo umunyamakuru Samuel Baker Byansi, umaze iminsi akora ubukangurambaga bwa #DoNotCancelKoffiKigaliConcert busobanuye ngo “Ntimuhagarike igitaramo cya Koffi kizabera i Kigali.”
Mu gihe impaka zigikomeje, Nsanga yagiriye ikiganiro kuri Ukwezi TV cyatambutse kuri uyu wa 30 Ugushyingo, avuga ko iki gitaramo nikiba, we n’abandi bazigaragambya.
Yagize ati: “Koffi ni danger kuri publique! Tuvaneho no kuba yararepinze (yarafashe ku ngufu) abantu, umuntu ugenda ku manywa agakubita abantu, ni igiki kitubwiye twebwe nagera i Kanombe ko atazakubita umuntu? Njyewe mfite icyizere ko igitaramo kitazaba; nikinaba nzasaba Polisi ko twigaragambya, twubahiriza amategeko ya Covid; niba bazemerera abagiye mu gitaramo, natwe ntabwo batwangira. Natwe tuzubahiriza amategeko ya Covid…”
Igitaramo cya Koffi byitezwe ko kizabera muri Kigaki Arena tariki ya 4 Ukuboza 2021.



4 Responses
Igitaramo cya Koffi nikiba tuzigaragambya_Impirimbanyi
Iri kinamico rihatse iki?
Igitaramo cya Koffi nikiba tuzigaragambya_Impirimbanyi
Iri kinamico rihatse iki?
Igitaramo cya Koffi nikiba tuzigaragambya_Impirimbanyi
Nibamureke uzugira nabi azamukubite
Igitaramo cya Koffi nikiba tuzigaragambya_Impirimbanyi
Nibamureke uzugira nabi azamukubite