Abapolisi banyibwiriye ko Abanyamulenge batemerewe kwinjira mu Burundi – Umunyamulenge

Sangiza iyi nkuru

Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge barashinja abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka a Gatumba, muri Komini Mutimbuzi, mu gihugu cy’u Burundi kubangira kwinjira ku butaka bw’u Burundi kandi ngo nta mpamvu. Barasaba abayobozi b’u Burundi n’aba Congo gukemura iki kibazo.

Ibi ngo byatangaiye ku babaho guhera ku itariki ya 24 Ugushyingo. Umwe muri bo witwa witwa Aron Mukiza yagize ati “ Nari ngiye i Bujumbura mu rwego rwo gusura umurwayi. Narimfite impapuro zose zibyemeza. Ariko abashinzwe abinjira n’abasohoka banze ko njira mu Burundi. Kandi nta bisobanuro,”

Uyu ngo ntabwo ari we byabayeho. Uwitwa Paul Mahoro nawe ngo amaze ibyumweru bibiri ashaka kujya kwivuza mu bitaro byo mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Bujumbura, ariko ntaremererwa kurenga umupaka.

Ati “ Abapolisi banyibwiriye ko Abanyamulenge batemerewe kwinjira mu Burundi,”

Usibye aba kandi, ngo hari n’abacuruzi bambukiranya umupaka b’Abanyamulenge bakumirwa ndetse n’impunzi zituruka mu misozi yo muri Kivu y’Amajyepfo nabo bagiye bangirwa kwinjira mu Burundi. Abenshi muri bo ni Abanyamulenge bahunga ibitero by’inyeshyamba nk’uko SOS Medias Burundi dukesha iyi nkuru ivuga.

Iyi nkuru ivuga ko hataramenyekana niba iki cyemezo gifitanye isano n’igitekerezo cyatanzwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Daniel Gélase Ndabirabe, cyashyigikiwe na minisitiri w’umutekano n’abandi badepite benshi, cyo kwimura impunzi zituye mu mijyi no kugabanya urujya n’uruza rw’impunzi ziri mu nkambi ziba mu Burundi, aho izo mpunzi zikekwaho gufatanya n’abagizi ba nabi kandi ngo impunzi ziganje muri iki gihugu ni Abanyamulenge.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *