Imana yangize umugore wawe sinzemera gatanya-Uwari umugore wa Past. Bugingo

Sangiza iyi nkuru

Paisteri Teddy Naluswa, wari umugore wa Pasiteri Bugingo yavuze ko atazigera yemera gatanya ku mugabo we Pasiteri Aloysius Bugingo, wamaze kwaka gatanya ngo yibanire n’uwari umukozi we, Suzan Makula Nantaba, kuko Imana ariyo yamugize umugore w’uwo mugabo.

Mama Pasiteri Teddy wari umaranye na Bugingo imyaka 19, batandukanye mu 2019, bagana inkiko ngo batandukane.

Suzan Makula Nantaba mu minsi mike ishize yeretse ababyeyi be Bugingo, mu muhango wabaye mu ibanga.

Uyu mugore yavuze ko adateze kutitwa umugore wa Bugingo. Yagize ati ” Ntekereza ko mwumvise amakuru ariko reka mbabwire ndacyitwa Teddy Naluswa Bugingo, umugore wemewe n’amategeko wa Bugingo. Bibiliya n’Imana barabizi, Suzan ntazwi, nta gatanya nteze guha umugabo wanjye.”

Bugingo mu minsi ishize yari yatangiye kwitoza ibizakorerwa mu bukwe. Yari yasabye ko Teddy yakwemera gatanya nyuma y’aho ubuhuza bwanze muri iki kibazo.

Pasiteri Bugingo yari yasabye gatanya avuga ko umugore we amusuzugura. Yahisemo kwibanira n’uwari umukozi we muri kompanyi Salt Group.

Nyuma yaje kuvuga ko umugore yari atazi guteka, ko bapfuye amagi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *