Abiy Ahmed yasabye inyeshyamba za TPLF kuyamanika

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yasabye intambara za TPLF kuyamanika zikemera ko zatsinzwe, ashimangira ko ingabo za Leta ye ziri gukoza imitwe y’intoki ku ntsinzi.

Ni nyuma y’icyumweru kimwe uyu mutegetsi arahiriye kujya kuyobora ingabo za Ethiopia mu rugamba zihanganyemo n’inyeshyamba.

Minisitiri Abiy mu ijambo rye ryatambukijwe kuri Televiziyo y’Igihugu, yavuze ko “Urubyiruko rwo muri Tigray ruri gupfa boshye amababi. Mu ruzi ko rwatsinzwe, rukomeje kuyoborwa n’umuntu udafite icyerekezo na gahunda.”

“Bagomba kuyamanika uyu munsi imbere y’Ingabo za Ethiopia, izidasanzwe, inyeshyamba n’abaturage.”

Amashusho yagiye hanze ejo ku wa Kabiri yerekana Abiy yambaye umwambaro, ari mu gace bikekwa ko ari aka Afar gaherereye mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Ethiopia.

AFP ivuga ko mu byumweru bishize aka gace kabereyemo imirwano ikaze, bijyanye no kuba TPLF yarashakaga kwigarurira umuhanda munini unyuzwamo ibicuruzwa byinshi bijya i Addis Ababa.

Ku Cyumweru gishize Ethiopia yatangaje ko ingabo zayo zigaruriye umujyi wa Chifra wo muri kariya gace, mbere y’uko Abiy ejo ku wa Kabiri atangaza ko ibice Ethiopia ikomeje kwigarurira bigomba kwiyongeraho icya Amhala cyo mu Burengerazuba bw’igihugu.

Ati: “Umwanzi yaratsinzwe. Twegukanye intsinzi tutatekerezaga turi kumwe n’ingabo zo muri Eastern Command mu munsi umwe wonyine. Mu Burengerazuba na ho tuzasubiramo iyi ntsinzi.”

Ku wa Mbere w’icyumweru gishize ni bwo Abiy Ahmed yatangaje ko ari bujye kuyobora ingabo mu rugamba zihanganyemo na TPLF.

Byari nyuma y’uko uyu mutwe wari watangaje wigaruriye umujyi wa Shewa Robit uherereye mu birometero 220 uvuye i Addis Ababa mu murwa mukuru wa Ethiopia.

Umuvugizi wa TPLF icyo gihe yavuze ko ibyo kuba Abiy yajya ku rugamba ari ari amayeri y’intambara.

Ubwoba bw’uko ziriya nyeshyamba zishobora gufata Addis Ababa bwatumye ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza n’ibindi byinshi bisaba abaturage babyo kuva ku butaka bwa Ethiopia vuba na bwangu.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Abiy Ahmed yasabye inyeshyamba za TPLF kuyamanika
    Uyu muyobozi kabisa ndamwemeye,urabona ko kuva muri bureau kwe kwatumye abasirikare morale izamuka.ahubwo abayobozi b’AFurika bahabijwe n’inyeshyamba bamwigireho ,ubundi akavuyo kazo gashire muri Afurika.

    1. Abiy Ahmed yasabye inyeshyamba za TPLF kuyamanika
      Uyu ni umusirikare bwana Col full agomba gukoresha ubushobozi afite akarengera igihugu.

    2. Abiy Ahmed yasabye inyeshyamba za TPLF kuyamanika
      Uyu ni umusirikare bwana Col full agomba gukoresha ubushobozi afite akarengera igihugu.

  2. Abiy Ahmed yasabye inyeshyamba za TPLF kuyamanika
    Uyu muyobozi kabisa ndamwemeye,urabona ko kuva muri bureau kwe kwatumye abasirikare morale izamuka.ahubwo abayobozi b’AFurika bahabijwe n’inyeshyamba bamwigireho ,ubundi akavuyo kazo gashire muri Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *