Uganda: Umupolisi ufite ipeti rya Seargent yishwe yibwa imbunda

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Uganda mu Mujyi wa Soroti kiri gukora iperereza ku rupfu rw’umupolisi wishwe akanibwa imbunda kuri uyu wa Kabiri.

Umupolisi wapfuye ni Sgt Emuria Gideon, bivugwa ko yarashwe saa moya z’ijoro n’abantu bataramenyekana ubwo yerekezaga ku kazi aho yakoraga uburinzi ku rugo rw’umucamanza Alex Makayi Ajiji, wo mu Rukiko Rukuru rwa Gulu.

Umuvugizi wa polisi muri Kyoga y’Uburasirazuba, Oscar Ageca, kuri uyu wa Gatatu yagize ati “Amakipe yacu yo gutabara byihuse yatabaye maze azitira ahabereye icyaha… Twe ikindi twasuzumye amakuru ajyanye n’ibyabaye kandi guhiga bikomeye abakekwaho icyaha byatangiye, dushingiye ku bimenyetso bihari,”

Uyu yongeyeho ko nubwo icyo uwakoze ubwicanyi yari agendereye kitaramenyekana bizera ko yari yabigambiriye nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *