dsc_5406.jpg

Chorale Pastor Bonus yashyize hanze indirimbo ya mbere y’amajwi n’amashusho

Sangiza iyi nkuru

Chorale Pastor Bonus igizwe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyarugenge yashyize hanze indirimbo yayo ya mbere ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho yitwa” Birakomeye Gusobanukirwa’’ igamije guhumuriza abantu bihebye ibumvisha ko bazabona umunani wabo ubwo Yezu azaba agarutse.

Pastor Bonus ikorera ubutumwa bwo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana muri Communaute Catholique Saint Paul-UR-CST-Nyarugenge Campus ibarizwa muri Paruwasi Cathedrale ya Saint Michel yo muri Archdiocese ya Kigali. Iyi chorale igizwe n’abanyeshuri biga n’abize muri UR(University of Rwanda)-CST (College of Science and Technology) mu cyahoze kitwa KIST-KHI.

Iyi korali yatangiye ubutumwa bwo kuririmba mu 1998 aho yatangijwe n’abanyeshuri bigaga muri kaminuza y’u Rwanda i Nyarugenge, bashinze Communaute Catholique Saint Paul ihuza abanyeshuri b’Abakristu Gatolika bigaga mu cyahoze ari KIST–KHI, nyuma y’imyaka itatu bashinga na korali bayita Pastor Bonus rikaba izina ry’Ikilatini risobanura mu Kinyarwanda ngo ”Umushumba Mwiza”.

Muri 2001 yashyizeho amategeko ayigenga anemerera uwayiririmbyemo warangije kwiga gukomeza kuba umuririmbyi wayo mu gihe yakoze (engagement) amasezerano umuririmbyi akora ku bushake bwe ko ari umuriririmbyi w’iyi korali kuva igihe arahiriye kugeza yitabye Imana.

img-20211201-wa0018.jpg

Umuyobozi w’iyi korali, Shimirwa Jean Louis avuga ko muri ibi bihe bahisemo kuririmba iyi ndirimbo “Birakomeye Gusobanukirwa” iri mu gatabo k’umukirisitu mu ndirimbo zikoreshwa buri gihe ariko cyane mu gihe abantu bari mu bibazo ariko bafite icyizere ko bazabitambukamo mu mahoro.

Ati:”Indirimbo Birakomeye gusobanukirwa isanzwe mu gatabo k’umukirisitu ndetse ikaba no mu gitabo cy’indirimbo muri ADEPR, ikabamo ubutumwa buhumuriza abizera Imana bari mu bihe bikomeye, cyane cyane muri ibi bihe irahumuriza abagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 aho bamwe babuze ababo, abandi babura akazi ndetse hari n’abo byateye kwiheba no kugira ibindi bibazo byinshi bitandukanye”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iyi ndirimbo ije guhumuriza buri wese wihebye yumva ko ubuzima bwarangiye ngo yumve ko Imana ari yo imurindiye umunani aho azawuboma umunsi umwe ubwo Yezu azagaruka.

Shimirwa yongeraho ko iyi chorale ifasha abakristu mu gitambo cya misa gisanzwe, mu misa zo guhana isakaramentu ryo gushyingirwa, mu zo guherekeza abitabye Imana ndetse no mu zindi misa z’iminsi mikuru kandi igafasha n’abaririmbyi bayigize gusabana ubwabo, ndetse no gusabana n’Imana kandi ngo umwe mu baririmbyi bayo iyo akoze ubukwe bamufasha kuririmba muri iyo misa bakamutera inkunga uko bashoboye.

Ashimangira ko uko ubushobozi buzagenda buboneka bazakora indi ndirimbo yo gushima Imana ko yabarinze uyu mwaka bakaba bawusoje amahoro. Ati: “Mu by’ukuri ubushobozi uko buzagenda buboneka dufatanyije nka twe abaririmbyi bari ku ntebe y’ishuri ubu dutanga umusanzu wa buri kwezi, ndetse n’inkunga ya bakuru bacu na bashiki bacu barangije amasomo ariko bakaba bakiri abaririmbyi ba Pastor Bonus, tuzakora indi ndirimbo yo gushima Imana yaturinze muri uyu mwaka wa 2021 tugiye gusoza.”

Chorale Pastor Bonus kuva yashingwa mu mwaka w’2001 yagiye ikora ibitaramo (concerts) bitandukanye bikitabirwa n’abantu benshi biganjemo abiga muri Kaminuza y’uRwanda Ishami rya Nyarugenge harimo icyo mu mwaka wa 2017 cyitwaga “Ejo Heza”, igiheruka kikaba cyarabaye mu mwaka wa 2019 cyiswe ”Big Sing Concert”.
dsc_5406.jpg

Ubu ifite abaririmbyi basaga 70 si ubwa mbere mbere ikoze indirimbo zitunganyije mu buryo bugezweho kuko mu mwaka wa 2011 yashyize hanze umuzingo (album) ukoze mu buryo bw’amajwi witwa ”Urukundo rw’Imana” uriho indirimbo 13 ari zo: Dusonzeye impuhwe zawe, Anayekula, Twongerere urukundo, Allelluia umushumba mwiza, Dawe ndagushima, Nzashira agahinda, Rendez grace au segneur, Mubyeyi utagira inenge, Reka ngushimire, Ngwino Yezu mukiza, Mana yange nakoze iki?, I will early seek the savior n’Urukundo rw’Imana zahimbwe n’abahanzi baririmbaga muri iyi chorale.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Dieudonne MURE &Amp; ISH BEAT naho amashusho yafashwe anatunganywa na Aime Pride.

Kanda hano wumve iyi ndirimbo

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Chorale Pastor Bonus yashyize hanze indirimbo ya mbere y’amajwi n’amashusho
    Byiza cyane twishimiye ayamakuru, isi yose reka ikore ibyiza kuko , Hari ubasha guhoza amarira yose twarize(UHORAHO).????????????????????????????????????????

  2. Chorale Pastor Bonus yashyize hanze indirimbo ya mbere y’amajwi n’amashusho
    Byiza cyane twishimiye ayamakuru, isi yose reka ikore ibyiza kuko , Hari ubasha guhoza amarira yose twarize(UHORAHO).????????????????????????????????????????

  3. Chorale Pastor Bonus yashyize hanze indirimbo ya mbere y’amajwi n’amashusho
    bakomerezaho turabashyigikiye

  4. Chorale Pastor Bonus yashyize hanze indirimbo ya mbere y’amajwi n’amashusho
    bakomerezaho turabashyigikiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *