Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize umuryango wa NATO kuri uyu wa Kabiri bahamagariye u Burusiya kurekera aho ubushotoranyi babuha gasopo bavuga ko bari kumwe na Ukraine.
Avugira mu Mujyi wa Riga wo muri Latvia, ahateraniye inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize NATO kuva kuri uyu wa Kabiri isoza kuri uyu wa Gatatu, itariki 1 Ukuboza 2021, Umunyamabanga Mukuru, Jens Stoltenberg, yavuze ko Kurunda ingabo z’u Burusiya n’ibikoresho ku mupaka wa Ukraine nta mpamvu kandi budafite igisobanuro.
Ati “Turabona kwiyongera kw’ingabo z’u Burusiya, turabona za burende ziremereye, turabona za drones n’ingabo ziteguye urugamba,”
Yakomeje agira ati “U Burusiya bugomba gukorera mu mucyo, kandi bugomba kugabanya amakimbirane, no gukuraho ingabo,”
Stoltenberg yashimangiye ko nubwo Ukraine atari umunyamuryango wa NATO, ndetse ikaba itarebwa n’ingingo ya 5 y’ubufatanye mu bwirinzi, igifatwa nk’umufatanyabikorwa w’agaciro.

Umunyamabanga Mukuru wa NATO yakomeje agira ati “Dutanga inkunga, inkunga ya politiki, inkunga y’ibikorwa. Abafatanyabikorwa batanga amahugurwa, kubaka ubushobozi, ibikoresho, kandi nzi neza ko abanyamuryango bazongera kwiyemeza kandi bakongera kwemeza inkunga yabo ikomeye kuri Ukraine no mu nama uyu munsi,”
Hagati aho Ukraine iravuga ko ibibazo biri ku mupaka wayo n’ibibazo by’abimukira hagati ya Belarus n’Ubumwe bw’u Burayi, bifite aho bihuriye n’u Burusiya kandi bubifitemo uruhare runini.
Ingaruka zikomeye
Mbere y’iyi nama ya NATO nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yavuze ko igihugu cye gihangayikishijwe n’ibiri ku mupaka wa Ukraine.
Ati “Turabizi ko u Burusiya bukunze guhuza izo mbaraga n’imbaraga z’imbere mu guhungabanya igihugu. Icyo ni igice cy’igitabo cy’umukino kandi turi kubikurikiranira hafi,”
Blinken yakomeje atanga gasopo mbere y’ibiganiro bibera i Riga, muri Latvia, na bagenzi be bo mu muryango wa gisirikare uhuje ibihugu 30, agira ati: “Igitero gishya cyose cyateza ingaruka zikomeye.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasangiye amakuru y’ubutasi n’inshuti zo mu Burayi zitanga umuburo w’uko Ukraine ishobora guterwa. Abadipolomate bo mu Burayi bemeje urujya n’uruza rw’Ingabo z’u Burusiya, ariko ibihugu bimwe ntibyemera ko u Burusiya bwagaba igitero kuri Ukraine nk’uko iyi kuru ikomeza ivuga.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Budage, Heiko Maas, yavuze ko abaminisitiri ba NATO “bazohereza ubutumwa budashidikanywaho kuri guverinoma y’u Burusiya: Inkunga ya NATO muri Ukraine ntizavaho kandi ubwigenge bwayo, n’ubusugire bw’igihugu ntibigomba kugibwaho impaka.”


