Abakoresha imbuga nkoranyambaga (youtube, twitter, facebook,..) mu guhakana jenoside no kubiba ingengabitekerezo ya yo harimo gushakwa uko habaho ubufatanye n’ubuyobozi bw’izi mbuga bakajya bakurikiranwa.
Inteko Rusange ya Sena yabimenyeshejwe kuri uyu wa Kabiri ubwo yasuzumaga raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku gikorwa cyo kungurana ibitekerezo n’uhagarariye Guverinoma ku ruhare rwa Ambasade mu kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi bibera mu mahanga.
Inteko Rusange ya Sena yashimye ibyo Ambasade z’u Rwanda zikora mu kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi bibera mu mahanga, isaba Guverinoma kongera ubushobozi bwazo ariko n’ambasade zikongera ibikorwa kugira ngo birusheho gutanga umusaruro.
Abasenateri bagaragaje ko nubwo hari ibikorwa byinshi bijyanye no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bitanga umusaruro, hakenewe uruhare rwa buri wese mu kugaragaza ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hifashishijwe imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo bugezweho.




2 Responses
Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu kubiba ingengabitekerezo ya jenoside bari kuvugutirwa umuti
Nibyo rwose abo bantu bakeresha imbuga nkoranyambaga bashaka kudusenyera Urwanda nibashake uburyo babibazwa
Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu kubiba ingengabitekerezo ya jenoside bari kuvugutirwa umuti
Nibyo rwose abo bantu bakeresha imbuga nkoranyambaga bashaka kudusenyera Urwanda nibashake uburyo babibazwa