Mu rubanza rwa Twagirayezu hari abasabye kurindirwa umutekano bitewe n’ibyigeze gukorwa n’Abacengezi

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha bwatanze urutonde rw’abatangabuhamya 10 bwifuza ko bazaza mu rukiko gushinja jenoside Wenceslas Twagirayezu, busaba ko bamwe barindirwa umutekano kuko hari abagizweho n’ingaruka mu ntambara y’Abacengezi bitewe n’ubuhamya bari baratanze.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari abamushinja bifuza gutanga ubuhamya imbonankubone mu rukiko, n’abifuza kurindirwa umutekano kuko ngo hari uwatanze ubuhamya muzindi manza zisa nk’uru maze umugore we, abana be na barumuna be bakicwa n’Abacengezi.

Uruhande rw’uregwa narwo ruvuga ko rugikeneye kubonana n’abamushinjura bari i Goma, Gisenyi n’Iburayi ariko amikoro n’umwanya bikomeje kuba iyanga.

Ni mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, mu rubanza rw’uyu mugabo woherejwe na Denmark kuburanira mu Rwanda, ubushinjacyaha bwavuze ko abamushinja bamwe bamubonye kuri za bariyeri afite intwaro gakondo, ubundi afite imbunda na grenade mu gihe cya jenoside.

Bwasabye kandi ko ku buhamya bw’abamushinja bari Iburayi urukiko rwazashingira ku nyandikomvugo zabo, mu gihe uruhande rw’uregwa rwasabye ko abo bakurwa ku rutonde rw’abamushinja.

Me Bruce Bikotwa wunganira Twagirayezu yavuze ko bo batashoboye gutanga urutonde rw’abamushinjura asaba amafaranga n’umwanya wo kubageraho.

Bikotwa yavuze ko bakeneye kongera gukora iperereza ry’ibanze bakabonana n’abashinjura umukiriya we bari i Goma, mu bice bya Rubavu n’abari Iburayi kuko hari ingengo y’imari yabigenewe.

Twagirayezu w’imyaka 53 aregwa uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye mu bice bitandukanye by’icyari perefegitura ya Gisenyi, birimo Busasamana, Nkamira, Mudende n’ahiswe ‘komine rouge’, ibyaha we ahakana.

Urukiko rwavuze ko ibyo byose ruzabisuzuma rukabitangaho umwanzuro ku itariki 15 Ukuboza 2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *