Umugabo uherutse kwambuka agace karinzwe cyane kurusha utundi ku Isi gatandukanya ibihugu bya Koreya ya Ruguru n’iy’Amajyepfo nta muntu umubonye, yamenyekanye.
Ku Cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022 ni bwo Minisiteri y’Ingabo ya Koreya y’Epfo yatangaje ko ku wa 1 Mutarama 2022, umuntu utarahise amenyekana yabashije kwambuka ubutaka budakandagiramo abasirikare buzwi nka DMZ butandukanya iki gihugu na Koreya ya Ruguru.
Ni agace mu busanzwe karimo ibyago byinshi by’urupfu bitewe no kuba gatabyemo ibisasu byinshi ndetse kakaba kanarimo senyenge zirimo umuriro w’amashanyarazi.
Minisiteri y’Ingabo za Koreya y’Epfo yari yavuze ko uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 yanyuze mu burasirazuba bwa DMZ aturutse muri Koreya y’Epfo ajya mu ya Ruguru ntiyabonwa, aza kugaragara hashize amasaha atatu ubwo camera z’umutekano zamufataga amashusho ari na bwo hatangiye kumvikana impuruza.
Abasirikare ba Koreya y’Epfo bahise batangira operasiyo yo gushakisha uyu muntu gusa ntibamubona kuko yari yamaze kugera ku butaka bwa Koreya ya Ruguru.
Nyuma y’ubusesenguzi kuri uriya muntu, Minisiteri y’Ingabo za Koreya y’Epfo yemeje ko ari umunya-Koreya ya Ruguru wari warinjiye muri Koreya y’Epfo mu Ugushyingo 2020.
Icyo gihe akigera muri Koreya y’Epfo yatawe muri yombi amasaha 15 akekwaho kuba intasi ya Koreya ya Ruguru.
Byabaye ngombwa ko ahatwa ibibazo n’inzego z’ubutasi za Koreya y’Epfo, mbere yo kumara amezi atatu akoreshwa ingando nk’uko bigendekera abanya-Koreya ya Ruguru binjira muri Koreya y’Epfo mu buryo butemewe n’amategeko.
Nyuma uriya mugabo yaje kwerekeza mu karere ko muri Seoul kazwiho kubamo abanya-Koreya ya Ruguru, aho yaje kubona akazi ko gukora isuku.
Andi makuru avuga ko uriya mugabo yari afite ikibazo cy’ubukene, biba ngombwa ko ahabwa ubufasha bw’amafaranga na Leta ya Koreya y’Epfo cyo kimwe n’abandi banya-Koreya ya Ruguru baba muri kiriya gihugu.
Nta wuzi niba uriya mugabo yaba akiri muzima bijyanye n’itegeko rya Leta ya Koreya ya Ruguru ryo kurasa uwambutse umupaka wayo na Koreya y’Epfo wese, mu rwego rwego rwo kwirinda COVID-19.


