EAC: Itangwa ry’akazi rigiye gusubukurwa nyuma yo guhagarara ku mpamvu zirimo akarengane

Sangiza iyi nkuru

Abaminisitiri bashinzwe ibibazo by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bakoze iperereza ku bibazo biherutse gutuma hahagarikwa ibijyanye n’itangwa ry’akazi maze banzura ko bizakomeza mu byumweru bine biri imbere.

Ku wa kabiri, tariki ya 30 Ugushyingo, inama yabo yabereye ku cyicaro gikuru cya EAC i Arusha, muri Tanzaniya, Adan Mohamed, yabwiye abanyamakuru ko bakoze iperereza ku birego by’akarengane mu gikorwa cy’itangwa ry’akazi maze “bemeza ko muri rusange, inzira zemewe zubahirijwe “usibye ahantu hamwe cyangwa habiri hihariye nabyo byakosowe.

Adan, umunyamabanga wa Guverinoma ya Kenya muri Minisiteri ishinzwe ibibazo by’umuryango wa EAC n’iterambere ry’akarere, yagize ati: “Ubwo rero, icyo gikorwa cyo gushaka abakozi cyari kigeze ku cyiciro cya ‘interview’ kigomba gutangira… ndatekereza nko mu byumweru bine biri imbere.”

Ubunyamabanga bwa EAC mu ntangiriro z’uyu mwaka bwamamaje imyanya igera kuri 60 y’akazi. Inama idasanzwe y’abaminisitiri muri Gicurasi yemeje ko huzuzwa imyanya idafite abakozi mu nzego n’ibigo bitandukanye bya EAC binyuze mu guhatanira akazi.

Mu kubahiriza aya mabwiriza, Ubunyamabanga bwa EAC bwatangije gahunda yo gushaka abakozi mu kwamamaza imyanya irimo ubusa.

Ubusabe bw’akazi burenga 15,000 bwakiriwe mu bihugu byose uko ari bitandatu bigize umuryango hanyuma ababishinzwe bakora urutonde rw’abakandida.

Interviews zishyirwa ku itariki ya 18 Ukwakira kugeza ku ya 02 Ugushyingo ariko ntizakoreshwa nk’uko byari biteganyijwe.

Iyi gahunda yaje guhagarara cyane cyane nyuma y’uko bamwe mu badepite bo mu karere bavuze ko habayeho kutubahiriza amategeko no kurenganya abaturage baturutse mu bihugu bimwe na bimwe.

Ubu ariko, Adan yagize ati ” Iyo myanya yose tugomba kuzaba twayishyizemo abaturage bo muri Afurika y’Iburasirazuba” kandi ko igikorwa kizatangirana no gutumira abatoranijwe kugira ngo bakoreshwe interview.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *