Gen. Byekwaso avuga ko iminsi y’umutwe wa ADF ibaze

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso avuga ko iminsi y’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ibaze.

Ni ubutumwa yatangiye kuri Twitter nyuma y’aho guhera tariki ya 30 Ugushyingo 2021 ingabo zidasanzwe za Uganda zifatanyije n’iza RDC zatangiye kugaba ibitero bikomeye kuri uyu mutwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Gen. Byekwaso yagize ati: “Ibitero bya UPDF ku birindiro bya ADF: Mu gihugu kiyobowe n’ingabo za NRA, abantu bakoresha uburyo bwo kurwanya abantu baba bagomba kubyirengera. Iminsi yabo irabaze.”

Uganda yafashe icyemezo cyo kugaba ibitero kuri ADF muri RDC nyuma y’aho iketse ko ari abarwanyi b’uyu mutwe baherutse guturikiriza ibisasu mu murwa mukuru, Kampala. Perezida Museveni yabanje gusaba uburenganzira mugenzi we, Perezida Félix Tshidekedi.

Gen. Byekwaso yashyize kuri uru rubuga amashusho agaragaza umusaza w’Umunyekongo, uvuga ko yishimiye kuba ingabo z’ibihugu byombi zifatanyije mu rugamba rwo kurwanya ADF kandi ngo yizeye ko zizabasha kugarura umutekano bamaze imyaka myinshi barabuze.

Uyu musirikare ashingiye kuri aya mashusho, yavuze ko ibyo Abanyekongo biteze izi ngabo zizabigeraho. Ati: “Ibyo ni byo byifuzo by’Abanyekongo mu burasirazuba bwa DRC bamaze igihe kirekire bahangana n’ubwicanyi bw’ingurube nk’uko Perezida abita. Mu gihe ingabo z’ibihugu byombi zifata ibirindiro byabo, icyifuzo cyabo kizagerwaho vuba.”

Ntabwo igihe ibi bitero byahawe izina rya ‘Operation Shujaa’ bizamara kiremenyekana. Hari amakuru avuga ko ingabo za Uganda n’iza RDC zizabihagarika mu gihe zizaba zimaze gusenya burundu umutwe wa ADF.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *