Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafunze iminsi 30 Umupadiri wo muri Paruwasi iherereye mu Murenge wa Cyungo, Akarere ka Rulindo, nk’uko byasabwe n’Ubushinjacyaha ku cyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa.
Uyu Mupadiri akekwaho kuba yarakoze iki cyaha ku itariki ya 23 Ukwakira 2021 ubwo ngo yahuraga n’umwana w’umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 17 y’amavuko akamusaba ko aza kumureba aho aba ku icumbi ry’abapadiri akamuha ibihembo yamwemereye by’uko yatsinze neza ikizamini cya Leta.
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko ngo umwana yagiye kwa Padiri yahagera ngo agahita atangira kumusambanya.
Ngo byamenyekanye ubwo uyu mwana yasohokaga kwa Padiri akagenda afite ubwoba bwinshi akiyambaza undi mwana w’inshuti ye ngo amuherekeze bajye kubwira Umubikira ushinzwe kubarera ibyo Padiri amukoreye.
Umubikira ngo nawe ngo yihutiye gutanga amakuru Padiri arafatwa akurikiranwa n’inzego zibishinzwe. Mu iburana ariko, Padiri yahakanye icyaha aregwa, akavuga ko ari akagambane yakorewe, ariko akemera ko uwo mwana yamubonye aho Cantine ikorera ko atigeze amugeza mu rugo aho aba.
Ubushinjacyaha bugakomeza buvuga ko ibyo avuga ubona ko ari uguhunga icyaha kuko azi neza ko gihanwa n’amategeko cyane ko yiyemerera ubwe ko uwo munsi babonanye.
Aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo ya 4 y’ Itegeko nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange



2 Responses
Rulindo: Umupadiri ushinjwa gusambanya umwana avuga ko ari akagambane
Gutangubuhamya
Rulindo: Umupadiri ushinjwa gusambanya umwana avuga ko ari akagambane
Gutangubuhamya