Igipolisi cya Uganda kuri uyu wa Gatatu cyatangaje ko cyataye muri yombi umuntu ukekwaho kuba icyihebe wari ufite ibikoresho byo gukora igisasu cya bombe.
Umuvugizi wa Polisi, Fred Enanga, mu itangazo ryasohowe yavuze ko uyu musore w’imyaka 24 ukekwaho kuba mu mutwe w’inyeshyamba wa, ADF (Allied Democratic Force), ishami ry’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu muri Afurika yo Hagati, yafatiwe mu Karere ka Wakiso hafi y’umurwa mukuru Kampala.
Enanga yavuze ko uwatawe muri yombi yayoboye amatsinda y’abashinzwe umutekano aho aba muri Kajjansi ahavumbuwe ibikoresho byinshi byo gukora ibisasu nk’igiherutse guturikira muri bus mu mpera z’Ukwakira.
Enanga ati: “Yari no mu gikorwa cyo guteranya ikindi gisasu”
Enanga yavuze ko ibikorwa byo gufata abasigaye ndetse n’abafatanyabikorwa babo bikomeje, kandi impungenge z’ibindi bitero zigihari nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.
Ati “ Kandi ibyo birasaba ko twakwitonda no kuba maso mu gihe tugenda dukora ibikorwa byacu bya buri munsi”.
Uyu muntu yatawe muri yombi nyuma y’ibitero bine by’ubwiyahuzi, bibiri byo mu mpera z’Ukwakira ndetse na bibiri byo mu kwezi gushize byahitanye abantu bigakomeretsa abandi. Ibyo bitero bya bombe byashinjwe umutwe wa ADF.
Ku wa kabiri, Igisirikare cya Uganda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatangiye kugaba igitero kuri ADF mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Congo.
Ku wa Kabiri, Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko ibikorwa bihuriweho byo kurwanya umutwe w’inyeshyamba za ADF bizakomeza.


