Komanda w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo buzwi nka MONUSCO, Lt Gen Marcos de sa’ Affonso da Costa kuri uyu wa 2 Ukuboza 2021 yasuye Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen. Wilson Mbasu Mbadi.
Nk’uko ibiro by’ingabo za Uganda bibivuga, bombi bahuriye kuri Minisiteri y’Ingabo za Uganda i Mbuya, baganiriye ku bufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF ugendera ku matwara akomeye ya Isilamu.
Biti: “Umugaba Mukuru yijeje Komanda w’ingabo za MONUSCO uruhare rw’ingabo mu guharanira amahoro n’umutekano mu karere. Komanda wa MONUSCO yavuze ko imiterere y’ibibazo by’umutekano n’imbogamizi ziriho ubu zirimo iterabwoba ryambukiranya imipaka, isaba ubufatanye no guhanahana amakuru.”
Ibi biro kandi byavuze ko ntacyo Gen. da Costa yavuze ku bitero ingabo za Uganda zifatanyije n’iza RDC zatangiye kugaba kuri ADF, gusa ariko Umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann kuri uyu wa 1 Ukuboza yari yamenyesheje itangazamakuru ko nyuma y’aho Komanda ahuriye na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt. Gen. Constant Ndima, aranasura Gen. Mbadi muri Uganda.
Nk’uko Gillmann yabivuze, ikigenza Gen. da Costa ni ibiganiro bigamije kureba uko MONUSCO igenzura ibitero ibi bitero ingabo z’ibihugu byombi ziri kugaba kuri ADF, icunga umutekano w’abaturage.
Yagize ati: “Icyo twifuza ni uko habaho gukora neza ibirimo gukorwa. Ni ingenzi cyane ko MONUSCO ihaba, ikagenzura ibirimo gukorwa, ikanacunga umutekano w’abaturage bari muri ibyo bice. Komanda w’ingabo za MONUSCO yahuye na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru kandi vuba arajya muri Uganda guhura n’Umugaba Mukuru w’ingabo zaho.”
Iyi operasiyo y’ingabo za Uganda n’iza RDC kuri ADF yiswe Shujaa. Yatangiye mu rukerera rwa tariki ya 30 Ugushyingo 2021. Bivugwa ko izarangira ari uko uyu mutwe [ukomoka muri Uganda, unagabayo ibitero by’iterabwoba rimwe na rimwe] uzaba waranduwe burundu.



