Bashingiye ku myemerere n’imyizerere yo hambere, bituma hari abaturage bagifata mu buryo budasanzwe igiti cy’umuvumu giherereye mu karere ka Burera mu murenge wa Butaro; by’umwihariko mu ivuriro rwagati rya Butaro ahahoze hitwa mu Ndorwa kubera gutinya ko bagirirwa nabi na Nyabingi bivugwa ko ari bwo bwari ubuturo bwe.
Nyabingi yamamaye cyane mukarere k’amajyaruguru y’u Rwanda, ahahoze ari mu Ndorwa; bikavugwa ko akomoka mu Bugande. Nyabingi akaba yari umugore bivugwa ko atigeze agira umugabo mu buryo buzwi. Ariko nyuma yaje gukunda indwanyi yarikomeye yitwaga Rulinda wa Ruhinda, uyu Rulinda ni nawe waje kumwiyicira.
Abandi banditsi batandukanye bagerageje gusobanura Nyabingi nk’umukobwa w’inkumi witwaga “Kanzanire” akaba umukobwa w’umuhererezi wo mumuryango wa Gahaya. akaba yarakaswe umutwe kw’itegeko rya se kubera ko yibye amabanga ye yaraturutse kubakurambere ba se. Nyuma rero umuzimu waje gutera se umusaba ko umuha igihugu cye cya wenyine wakwigengamo, bawuha Ndorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuntu wabaga afite ibibazo binyuranye yaba hanze cyangwa mumurwango we yitabazaga umwuka utagaragara akaba ariwo ubasha kubona ibyo bibazo. Uwo mwuka wamwoherezaga kumuhuza na NYABINGI bita (Umugirwa) akaba ariwo ubasha guphobya no kwirukana iyo myuka mibi. Uwabaga aje gukora iyo mihango yagombaga kuba yitwaje ibitambo.
Muganga HABIMANA Jean Francois Regis umaze imyaka 5 akorera mu ivuriro rya Butaro riherereyemo uyu muvumu avuga ko iki giti cyubashywe bidasanzwe ku buryo mu myaka yo hambere hari abari bakizana ibitambo nk’ihene baje gutura Nyabingi ngo abafashe gusohoka mu bibazo barimo.

Icyubahiro abaturage baha iki giti cyatumye abubaka batinya kugitema
Mu gihe habagaho kuvugurura inyubako muri ibi bitaro, hatekerejwe gutema iki giti ariko abaturage bagitsimbaraye kuri iyo myemerere bababera ibamba birangira igiti kigumyeho cyane ko uretse imyemerere hari n’abari bafite ubwoba bw’ibibazo bashoboraga guterwa n’umujinya w’umuranduranzuzi wa Nyabingi igihe cyose bamusenyeye indaro.
Habimana akomeza avuga ko hari abatekereza ko kiva amaraso. “Iki giti ureba gifite amateka adasanzwe cyane ukurikije nuko abaturage bagifata. Abashatse kugikuraho babonye uko abaturage bagifata n’agaciro bagiha batinya kugitema. Bamwe mu baturage bakekaga ko n’uwagitema cyava amaraso.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo nta muntu uherutse kubonwa aje gutanga igitambo kuri icyo giti kivugwaho kuba indaro ya Nyabingi, bishoboka ko hari n’uwaza ari nijoro yitwaje ko arwaje cyangwa arwariye kwa muganga kugira ngo abashe kwikemurira ikibazo no kwisabira umugisha kwa Nyabingi nk’uko hari bamwe bakigaragaza kumufata nk’umuntu w’ingenzi mu buzima bwabo.
Iribagiza Clementine twaganiriye aje gusura umubyeyi wari wibarutse avuye ku kigo nderabuzima cya Ndongozi avuga ko nawe ibyo kuba hari abagiha agaciro imyemerere ishingiye kuri uwo muvumu n’umugisha wavaga kuri Nyabingi abyumva ariko akaba nta makuru ahagije abifiteho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati, “Ibyo ndabyumva ndetse ngo hari n’abahazanaga ibitambo ari ko mu by’ukuri ntacyo mbiziho cyane kuko n’ibivugwa, ariko iki giti gifite amateka atari make ku buryo nta n’uwatinyuka kugitema kuko abaturage bamureba nabi.”
Biragoye kubona ibyo umuntu yafata nk’ihame ku bigendanye na ‘Nyabingi’ bajyaga bita ‘Nyabyinshi’ kuko ibyinshi byabanditsweho ari ibitekerezo by’abanyamateka n’abashakashatsi. Impaka ku bivugwa kuri Nyabingi zikomeje kuba nyinshi kimwe na Ryangombe wafatwaga nk’imandwa nkuru ndetse bagahamya ko umwuka we utura mu kirunga cya Nyamuragira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theogene U @Bwiza.com


