RDC: Guverineri Theo Ngwabidje wa Kivu y’Amajyepfo na Guverinoma ye begujwe

Sangiza iyi nkuru

Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Theo Ngwabidje na guverinoma ye kuri uyu wa Kane, itariki 02 Ugushyingo 2021 begujwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Intara. Iyeguzwa rye rikaba ryabereye mu nteko rusange yari ishyushye yabereye I Bukavu. Abadepite 28 kuri 48 nibo batoye kumweguza.

Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko, Jacques Amani ati “Umubare usabwa wagezweho ahanini kuko twari twanditse abadepite 33 b’intara bahari. Hano hari 5 babujijwe kwinjira muri salle. Mu gutora twabonye amajwi 28 yo gukuraho guverinoma y’intara. Amajwi 5 yabaye impfabusa abandi ntabwo binjiye mu byumba. Kugeza ubu, guverinoma y’intara yaguye. Guverineri asabwa kwegura mu masaha 48.”

Ku muryango w’icyumba cyabereyemo inama hari abapolisi bakumiraga uwashakaga kwinjiramo wese mu gihe cy’amasaha icyenda nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.

Igipolisi cyakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abantu bari birunze imbere y’inteko ishinga amategeko ndetse n’abanyamakuru babujijwe kwinjira.
Abanyamakuru batanu bavuzwe mu bantu bakomeretse ndetse n’umudepite wasunikiwe ku muryango.

Guverineri Ngwabidje yagiye abasha kwigobotora ubusabe bwo kumweguza mu bihe byashize, aho ubuheruka bwari ubwo muri Gicurasi umwaka ushize, ubwo icyo gihe amatora yabaye abadepite 24 muri 44 batoye babiteye utwatsi.

Guverineri Nguabidje yashinjwaga n’abadepite amakosa amwe n’amwe yiganjemo ay’imicungire mibi y’umutungo wa rubanda no kunyereza inkunga ya leta yari igenewe abagizweho ingaruka n’ibiza muri Bukavu na Kasika.

Kanda hano usome inkuru bisa

Ahabanza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *