Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanga, SSP Irere René yavuze ku binyabiziga bimara igihe kinini biparitse mu gihe Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame ategerejwe.
Ubwo SSP Irere yari mu kiganiro cyerekeye umutekano wo mu muhanda kuri Radio Rwanda kuri uyu wa 3 Ukuboza 2021, umuturage yabajije ati: “Ese Nyakubahwa Perezida yaba azirana n’ibinyabiziga bitwara imizigo? Rwose turabangamiwe. Iyo Perezida ari butambuke ku muhanda runaka, baduhagarika mu gitondo, ugasanga atambutse saa cyenda, bukarinda bwira ari bwo baturekura, mu by’ukuri ugasanga abana baraburaye kandi wagiye gushaka ihaho ry’abana.”
Uyu muturage yabazaga impamvu abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda babigenza batya.
SSP Irere wemera ko iki kibazo gihari, yabanje kwisegura kuko ngo adafite ububasha bwo kuvugira ibiro by’Umukuru w’Igihugu, ati: “Ariko Umukuru w’Igihugu ntabwo wamugenera igihe ari buvire mu biro. Agira akazi kenshi, igihe yateganyirije guhaguruka gishobora guhinduka kubera impamvu, ibyo ngibyo ntekereza ko batakagombye kubyinubira cyangwa ngo bagire undi babishyiraho.”
Yakomeje avuga ko Umukuru w’Igihugu akunda Abanyarwanda, atakwanga ibinyabiziga byabo bitwara imizigo. Ati: “Ndabizi ko Umukuru w’Igihugu akunda Abanyarwanda, abo ngabo batwara ibinyabiziga arabavugira cyane, arabarengera. Ashingiye ku rugero rw’ikibazo cy’impaka z’ibyapa na camera aherutse gukemura, yagize ati: “Ntabwo rero yaba akora ibintu nk’ibyo ngibyo ngo usubire inyuma uvuge ngo arabazira.”

6 Responses
Polisi yavuze ku binyabiziga bimara igihe kinini bipariste mu gihe Perezida Kagame ategerejwe
Yewe byo gikwiye gukemurwa pe. Hari aho usanga bikabije gutinda. Mushake igisubizo kandi birashoboka

None se uyu Muntu ubu yasubijwe kko kdi byo birakabije rwose mbona hakwiye gushakwa Umuti..

Bakombye guharika ibinyabiziga asohotse mubiro bye
Naho guhagarika ibinyabiziga atava mubiro
Biratubangamira
Polisi yavuze ku binyabiziga bimara igihe kinini bipariste mu gihe Perezida Kagame ategerejwe
Bakombye guharika ibinyabiziga asohotse mubiro bye
Naho guhagarika ibinyabiziga atava mubiro
Biratubangamira