maxresdefault-23.jpg

Amerika ishobora gukora ikintu yirinze gukora u Burusiya nibwongera gutera Ukraine – Blinken

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, Amerika yaburiye u Burusiya, ibusaba ko kujya kure ya Ukraine, kuko nibukora ikosa itazarebera kandi ishobora gukora ibintu itigeze ikora mu bihe byashize yagiye yirinda gukora.

Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, mu nama y’Umuryango w’Umutekano n’ubufatanye mu Burayi (OSCE) yabereye i Stockholm aho yavuze ko “ingaruka zikomeye” zizaba Moscou nikomeza umugambi wa yo wo gushoza intambara.

Abayobozi ba Ukraine n’abo mu burengerazuba bahangayikishijwe n’uko ingabo z’u Burusiya zikomeje kwiyongera hafi ya Ukraine zishobora gutangiza igitero.

Nyuma yo guhura na mugenzi we, Lavlov, Blinken yagize ati: “Ntabwo tuzi umugambi wa Perezida Putin. Ntabwo tuzi niba yafashe icyemezo cyo gufata ingamba nshya kandi zikaze kuri Ukraine, ariko icyo tuzi ni uko ari kwegeranya ubushobozi bwo kubikora kandi akabikora mu gihe gito”.

Yakomeje agira ati: “Icy’ingenzi u Burusiya bugomba gusobanukirwa ni uko ibikorwa bigira ingaruka. Izi ngaruka ni iz’ukuri. Ntabwo biri mu nyungu z’u Burusiya, kandi kugirana amakimbirane ntawe ubifitemo inyungu.”

Blinken avuga ko Perezida Biden, yabwiye Perezida Putin ko Amerika ishaka “umubano uhamye kandi mwiza n’u Burusiya”, ariko ko u Burusiya nibwongera gutera Ukraine ibi bizagenda mu kindi cyerekezo kinyuranye.

“Ntabwo mbona ko ari byiza kuri buri wese muri twe, ariko perezida yabisobanuye neza niba u Burusiya buhisemo guhubuka, tuzasubiza.”

maxresdefault-23.jpg

Abajijwe igishobora gukorwa u Burusiya buteye Ukraine, kiyongera ku bihano bisanzwe biriho, Blinken yanze kugira icyo abivugaho kirambuye, ariko avuga ko “ibintu byinshi” bitekerezwa byagira “ingaruka zikomeye cyane, kandi ko ari ibintu tutigeze dukora mu bihe byashize twirinze gukora “.

Mu 2014 nabwo u Burusiya bukaba bwarambuye Ukraine intara ya Crimea nyuma yo gushyigikira abaturage bo muri iyi ntara biganjemo abakoresha ururimi rw’Ikirusiya bifuzaga kuyoborwa n’u Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *