Urukiko rw’ibanza rwa Nyarugenge kuri uyu wa 3 Ukuboza 2021 rwakatiye igifungo cy’imyaka itanu ruca n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga CSP Kayumba Innocent na SP Ntakirutimana Eric wari umwungirije ku buyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge, i Mageragere.
Ni nyuma y’amezi 10 yari ashize aba bombi baburana icyaha cy’ubujura, icyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa no kwiyitirira umwirondoro utari uwabo, bifitanye isano n’amafaranga abarirwa muri mikiyari 9 yibwe umufungwa w’Umwongereza wari ufungiwe muri iyi gereza, Kassem Ayman Mohamed muri Mutarama 2021.
Abandi bareganwaga n’aba babiri barimo Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe iperereza muri gereza ya Mageragere na Twizere Amani Olivier, umuhanga mu ikoranabuhanga wemera ko yifashishijwe mu kwiba aya mafaranga, bagizwe abere.
CSP Kayumba utemeye iki gihano yahise ajuririra umwanzuro w’urukiko.


