Iyo wanze kwikingiza tukwambura uburenganzira bwatuma wanduza undi Munyarwanda – PM Ngirente

Sangiza iyi nkuru

“Nubwo kwikingiza bitari itegeko, iyo wanze kwikingiza tukwambura uburenganzira bwatuma wanduza undi Munyarwanda”, ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa Gatanu, itariki 3 Ukuboza 2021 na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yasubizaga ibibazo by’abagize inteko Ishinga Amategeko ayigezaho ibikorwa bya Guverinoma bijyanye na gahunda yo gukingira abaturage COVID-19 n’izahuka ry’ubukungu.

Minisitiri w’Intebe yabajijwe ibibazo bifitanye isano n’inkingo za Covid-19 by’umwihariko urwa gatatu rugiye gutangwa ndetse ku kijyanye no kuba kwikingiza ari itegeko cyangwa atari itegeko nyuma y’aho abantu batikingije hari ahantu bagenda bakumirwa aho umwe mu badepite yibaza itandukaniro ryo kuba byaba ari itegeko cyangwa atari itegeko.

Ku kijyanye n’urukingo wa gatatu, Depite Dr. Frank Habineza , uhagarariye ishyaka Green Party mu nteko yabajije ati “ Nyakubahwa PM atubwiyeko hari urukingo rwa gatatu rwo gushimangira ndabaza nimba abatewe ebyiri bose bazadutera urwa gatatu. Ese izo twatewe zaba zitarakoze cyangwa urwa gatatu rureba abo bitakoze neza?”

Mu gusubiza Minisitiri w’Intebe yavuze ko ibisobanuro birambuye byatangwa na minisitiri w’ubuzima nk’inzobere, ariko agira icyo abivugaho. Ati “ Ubundi hari igihe urukingo rugenda rushira mu mubiri ariko ntabwo iyo tugiye gutera urwa gatatu nk’uko nagiye mbivuga muri presentation, tubanza gupima ngo turebe ko iza mbere zanze gukora,ziba zarakoze, ariko zikagera igihe twumva zitangiye kugabanya ubukana, twemeza ko ziba zitangiye kugabanya ubukana mu mubiri ari yo mpamvu tubyita booster. Ntabwo ari uko ziba zaranze gukora,”

Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu batangiye gahunda yo guha uru rukingo abantu barengeje imyaka 50, cyangwa abari munsi y’iyo myaka ariko bafite indwara za karande. Ati “ ubu tumaze gukingira abantu 5,000 kuva twabitangira kandi ntiharashira ibyumweru bibiri…”

Hon. Habineza kandi yabajije ikibazo kigira kiti “Ko gukingirwa bitaraba itegeko rusange, na HE akaba yaravuze ko igihe cyo kubigira agahato kitaragera, hakaba hari aho twumvise muri Rusizi hari aho babuza abantu kwinjira mu isoko?, ikindi uyu munsi ntawemerewe kwinjira muri Hotel Lemigo ndetse na Stade Arena atarakingirwa inkingo zombi, murabona aha bitari guhonyora uburenganzira bwa muntu ndetse no kwica amategeko nkana?”

Mu gusubiza Minisitiri w’Intebe yagize ati “ Ibyo turimo byo gukingira abantu no kurwanya Covid ni ikibazo cyo kurinda sosiyete y’Abanyarwanda. Ni ukurinda Abanyarwanda twese. Umuntu wahitamo kutikingiza nubwo nta wabimugiramo inama yaba yibeshye nawe ku giti cye, ariko niba wiyemeje wowe kutikingiza, ntabwo tukwemerera kwanduza abandi.”

Minisitiri w’Intebe avuga ko umuntu yanze kwikingiza abyita uburenganzira bwe nta tegeko rihari rimuha uburenganzira bwo kwanduza abandi.

Ati “ Nk’uko tubizi abikingije bashobora kwandura ariko ntibarware ngo barembe ariko nta n’uburenganzira ufite bwo gutuma umuntu anarwara…ubwo ndashaka kuvuga nk’igihe wagiye kuri stade, wowe waranze kwikingiza, ugasangamo abikingije, wowe ukabanduza nubwo batazaremba cyane ariko uzaba wabateye uburwayi.”

Avuga ko ubwo ari uburenganzira bumva umuntu adakwiye kwiha, ngo avuge ngo yanze kwikingiza kandi ibyangombwa byo kwikingiza byose yarabihawe, leta yarashatse urukingo kandi rutangirwa ubusa.

Ati “Ntawe twagiye guhatira ngo ngwino wikingize, turabyigisha tugakora ubukangurambaga tukababwira ko bitari itegeko ryanditse, ariko turabashishikariza. Nyuma yaho noneho rero, iyo wanze kwikingiza tukwambura uburenganzira bwatuma wanduza undi Munyarwanda…icyo rero tukaba tugirango cyumvikane.”

Minisitiri w’Intebe uvuga ko Guverinoma ishimira Abanyarwanda uburyo bakomeje kwitabira igikorwa cyo kwikingiza COVID-19, anamara impungenge abagishidikanya kuri izi nkingo za COVID-19, avuga ko nta ngaruka mbi zigira ku bazifashe.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Iyo wanze kwikingiza tukwambura uburenganzira bwatuma wanduza undi Munyarwanda – PM Ngirente
    Ahaaaa ntawuburana numuhamba nukwemera urwaje Imana niyo nkuru

  2. Iyo wanze kwikingiza tukwambura uburenganzira bwatuma wanduza undi Munyarwanda – PM Ngirente
    Ahaaaa ntawuburana numuhamba nukwemera urwaje Imana niyo nkuru

  3. Iyo wanze kwikingiza tukwambura uburenganzira bwatuma wanduza undi Munyarwanda – PM Ngirente
    Ubwo bivuze ngo umuntu utarikingije ntabwo yemerewe kujya mu nama,mu muganda,no kubindi bikore rusange none ngo nurw3??(!) rwaje bitunguranye”umuntu kugira ngo byizerw neza ko yikingize 100% nuko aterw ikingo 2,”none kugirango bihabwe umugish n3?!aahhaa

  4. Iyo wanze kwikingiza tukwambura uburenganzira bwatuma wanduza undi Munyarwanda – PM Ngirente
    Ubwo bivuze ngo umuntu utarikingije ntabwo yemerewe kujya mu nama,mu muganda,no kubindi bikore rusange none ngo nurw3??(!) rwaje bitunguranye”umuntu kugira ngo byizerw neza ko yikingize 100% nuko aterw ikingo 2,”none kugirango bihabwe umugish n3?!aahhaa

  5. Iyo wanze kwikingiza tukwambura uburenganzira bwatuma wanduza undi Munyarwanda – PM Ngirente
    Arko ye Nonese kobavugako
    Ntangaruka mbizizatugiraho kuki badusinyisha Ngo twemere ko ntagahato ubwo bivuze ko nubundi ingaruka ziramutse zije wazirengera da Reta ntacyo yagufasha

  6. Iyo wanze kwikingiza tukwambura uburenganzira bwatuma wanduza undi Munyarwanda – PM Ngirente
    Arko ye Nonese kobavugako
    Ntangaruka mbizizatugiraho kuki badusinyisha Ngo twemere ko ntagahato ubwo bivuze ko nubundi ingaruka ziramutse zije wazirengera da Reta ntacyo yagufasha

  7. Iyo wanze kwikingiza tukwambura uburenganzira bwatuma wanduza undi Munyarwanda – PM Ngirente
    Arko ye Nonese kobavugako
    Ntangaruka mbizizatugiraho kuki badusinyisha Ngo twemere ko ntagahato ubwo bivuze ko nubundi ingaruka ziramutse zije wazirengera da Reta ntacyo yagufasha

  8. Iyo wanze kwikingiza tukwambura uburenganzira bwatuma wanduza undi Munyarwanda – PM Ngirente
    Arko ye Nonese kobavugako
    Ntangaruka mbizizatugiraho kuki badusinyisha Ngo twemere ko ntagahato ubwo bivuze ko nubundi ingaruka ziramutse zije wazirengera da Reta ntacyo yagufasha

  9. Iyo wanze kwikingiza tukwambura uburenganzira bwatuma wanduza undi Munyarwanda – PM Ngirente
    Niwe numvanye ko urukingo rurangira nyuma ya 6
    Ubwose urwo rukingo rumaze iki.
    Ruhindutse urwabuti kwezi.
    Bavuge ibizima bana

  10. Iyo wanze kwikingiza tukwambura uburenganzira bwatuma wanduza undi Munyarwanda – PM Ngirente
    Niwe numvanye ko urukingo rurangira nyuma ya 6
    Ubwose urwo rukingo rumaze iki.
    Ruhindutse urwabuti kwezi.
    Bavuge ibizima bana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *