pm_ngirente.jpg

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ikibazo cy’igiciro cya gazi kizakemuka mu minsi 10

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko mu gihe kitarenze iminsi 10 ikibazo cy’igiciro cya gazi gihanitse kizaba cyakemutse.

Yabitangarije abagize Inteko Rusange (umutwe wa sena n’uw’abadepite) kuri uyu wa 3 Ukuboza 2021, ubwo yabagezagaho ibikorwa bijyanye na gahunda yo gukingira icyorezo cya Covid-19 n’izahuka ry’ubukungu.

Mu mwanya w’ibibazo, umudepite uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, DGPR (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Dr Frank Habineza yagize ati: “Ikibazo kijyanye n’izamuka ku biciro bya gazi, ibi nabyo bibangamiye abaturage bagihangana n’ingaruka za Covid.”

Dr Ngirente yasubije ati: “Ndagira ngo nkubwire ko iki kibazo turimo kugikemura, ndetse ibisubizo bizaboneka bitarenze iminsi 10; ni yo twihaye. Twabanje kwiga neza uko value chain ya gazi itekeshwa ikora kuva aho tuyikura kugera mu Rwanda, uburyo igomba kuba regulated igashyirirwaho umurongo, tukamenya inyungu buri wese uri muri icyo gikorwa agomba kubona; ntabone inyungu y’umurengera ngo binaniza umuconsommateur kubona gazi ye.”

Uyu muyobozi yavuze ko muri iyi minsi 10 itarenga guhera uyu munsi, bazaba bamaze guhuza iyi mibare ku buryo icyo gihe igisubizo kuri iki kibazo cy’igiciro cya gazi kizaba cyamaze kuboneka. Ati: “Iminsi 10 ni yo myinshi guhera uyu munsi.”

Abakoresha gazi bamaze igihe kinini batakamba, basaba inzego bireba kugishakira igisubizo ariko byari bisa n’ibyananiranye kuko nk’urwego ngenzuramikorere, RURA, rwasobanuye ko cyatewe n’izamuka ry’igiciro cya gazi ku rwego mpuzamahanga, gusa mu Gushyingo 2021 rutanga isezerano ko mu cyumweru kimwe ruraba rwishyiriyeho igiciro, cyane ko gisanzwe gishyirwaho n’abacuruzi bayo.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Nsabimana Ernest tariki ya 12 z’uko kwezi yabwiye Kigali Today ati: “Turimo gukorana n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’icuruzwa rya gazi ndetse n’abayitumiza. Turatekereza ko nko mu cyumweru gitaha iyo nyigo yo gushyiraho igiciro izaba yarangiye.”

Yatanze ikindi gisubizo cy’uko Leta y’u Rwanda igiye gushyiraho ubuhunikiro bwa gazi yo gutekesha buzajya bubika ipima toni 17, ikazajya ikoreshwa byibuze mu gihe cy’amezi ane.

Igiciro cya gazi ku kilo cyavuye ku mafaranga y’u Rwanda abarirwa muri 800 kigera mu 1300.
pm_ngirente.jpg

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Minisitiri w’Intebe yavuze ko ikibazo cy’igiciro cya gazi kizakemuka mu minsi 10
    Murakoze gusa mudufashe kuko gas iri guhenda kuburyo bukabije bitaribyo turasubira kumakar kandi mumenyeko twaba dusubiye mukwangiza ibidukikije harimo na mashyamba gusa ahubwo ngewe ndumva niyo minsi 10 ari myinci yakabaye 4 kuko ubukene buneze nabi kubera ingaruka za cv10

  2. Minisitiri w’Intebe yavuze ko ikibazo cy’igiciro cya gazi kizakemuka mu minsi 10
    Murakoze gusa mudufashe kuko gas iri guhenda kuburyo bukabije bitaribyo turasubira kumakar kandi mumenyeko twaba dusubiye mukwangiza ibidukikije harimo na mashyamba gusa ahubwo ngewe ndumva niyo minsi 10 ari myinci yakabaye 4 kuko ubukene buneze nabi kubera ingaruka za cv10

  3. Minisitiri w’Intebe yavuze ko ikibazo cy’igiciro cya gazi kizakemuka mu minsi 10
    Murakoze gusa mudufashe kuko gas iri guhenda kuburyo bukabije bitaribyo turasubira kumakar kandi mumenyeko twaba dusubiye mukwangiza ibidukikije harimo na mashyamba gusa ahubwo ngewe ndumva niyo minsi 10 ari myinci yakabaye 4 kuko ubukene buneze nabi kubera ingaruka za cv10

  4. Minisitiri w’Intebe yavuze ko ikibazo cy’igiciro cya gazi kizakemuka mu minsi 10
    Murakoze gusa mudufashe kuko gas iri guhenda kuburyo bukabije bitaribyo turasubira kumakar kandi mumenyeko twaba dusubiye mukwangiza ibidukikije harimo na mashyamba gusa ahubwo ngewe ndumva niyo minsi 10 ari myinci yakabaye 4 kuko ubukene buneze nabi kubera ingaruka za cv10

  5. Minisitiri w’Intebe yavuze ko ikibazo cy’igiciro cya gazi kizakemuka mu minsi 10
    Muraho neza?Mudufashe igiciro cya gaz byibuze kijye kuri 700 RWF ku kiro kuko iraduhenda cyane bitari ibyo turasubira ku makara Kandi tugomba kubungabunga ibidukikije.

  6. Minisitiri w’Intebe yavuze ko ikibazo cy’igiciro cya gazi kizakemuka mu minsi 10
    Muraho neza?Mudufashe igiciro cya gaz byibuze kijye kuri 700 RWF ku kiro kuko iraduhenda cyane bitari ibyo turasubira ku makara Kandi tugomba kubungabunga ibidukikije.

  7. Minisitiri w’Intebe yavuze ko ikibazo cy’igiciro cya gazi kizakemuka mu minsi 10
    Muraho neza?Mudufashe igiciro cya gaz byibuze kijye kuri 700 RWF ku kiro kuko iraduhenda cyane bitari ibyo turasubira ku makara Kandi tugomba kubungabunga ibidukikije.

  8. Minisitiri w’Intebe yavuze ko ikibazo cy’igiciro cya gazi kizakemuka mu minsi 10
    Muraho neza?Mudufashe igiciro cya gaz byibuze kijye kuri 700 RWF ku kiro kuko iraduhenda cyane bitari ibyo turasubira ku makara Kandi tugomba kubungabunga ibidukikije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *