Abapolisi barasabwa kwirinda ibishuko

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yasabye abapolisi kwirinda ibishuko bishobora gusiga icyasha uru rwego rushinzwe umutekano.

IGP Munyuza yabisabye abapolisi barimo abayobozi ba Polisi ku rwego rw’Akarere, abayobozi mu mu mashami ya Polisi atandukanye n’abayobora sitasiyo za Polisi kuri uyu wa 4 Ukuboza 2021 ubwo basozaga amahugurwa y’iminsi itandatu yaberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, ku Kacyiru.

Nk’uko urubuga rw’uru rwego rubivuga, yagize ati: “Abapolisi b’u Rwanda cyane cyane nkamwe abayobozi, mugomba igihe cyose gutekereza gukora neza kurushaho, mukishakamo ubushobozi bwo gutahura no kurwanya ibishuko byabayobya bikababuza kuzuza inshingano birimo ruswa, ubusinzi, imitekerereze mibi n’indi myitwarire idakwiye kuranga umupolisi w’u Rwanda.”

Uyu muyobozi yabasabye ahubwo gushyira imbere inyungu z’abaturage, ati: “Mbere na mbere mutekereze ku nyungu rusange kandi mube intangarugero kubo muyobora. Indangagaciro, ubufatanye n’ubwitange bwanyu bigaragarira ku musaruro w’akazi mukora. Mugendeye ku mpanuro mwahawe mujye mutekereza uko imiyoborere yanyu yagira impinduka ku mutekano w’igihugu n’iterambere bitangiriye aho mukorera.”

Aya mahugurwa yatangiye tariki ya 29 Ugushyingo 2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *