Igitaramo cya Koffi mu Rwanda cyabaye, muri Kenya cyaburijwemo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Koffi Olomide wamamaye mu muziki wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yaraye ataramiye muri Kigali Arena mu Rwanda kuri uyu wa 4 Ukuboza 2021, nyuma y’impaka zari zimaze igihe zihuza abifuza ko igitaramo cye kitaba, abandi bashyigikiye ko kiba nk’uko cyateguwe.

Abifuzaga ko kitaba bashingiraga ku byaha byo guhohotera no gufata ku ngufu ab’igitsina gore uyu muhanzi yashinjwe mu bihe bitandukanye, abamushyigikiye bemeza ko amategeko amugira umwere mu gihe nta kiramuhama, babishingiraho bagaragaza icyifuzo cy’uko bifuza gutaramana na we.

Igitaramo cyabaye gusa cyitabiriwe n’abantu bake ugereranyije n’ibindi biherutse kubera muri nyubako nk’icya Bruce Melodie, Rema wo muri Nigeria, Omah Lay na Adekunle. Bivugwa ko ubu bwitabire buke bwaba bwatewe n’izi mpaka zimaze iminsi hamwe n’uko cyahuriranye n’ikindi cyaberaga kuri Kigali Convention Center cyarimo ikindi cyamamare, Ric Hassani.

Koffi byari byitezwe ko nava mu Rwanda arajya kwitegura ikindi gitaramo yagombaga kuzakorera muri Kenya tariki ya 11 Ukuboza 2021 ariko byamenyekanye ko cyo cyasubitswe.

Ikigo Aces and Light Company Ltd cyateguraga iki gitaramo cyasobanuriye ku mbuga nkoranyambaga zacyo ko cyagize imbogamizi nyinshi zatumye gisubika iki gitaramo. Cyaniyemeje gusubiza amafaranga abari baraguze amatike yo kucyitabira.

Koffi ntiyagiriye ibihe byiza muri Kenya kuko mu 2016 Leta y’iki gihugu yaramwirukanye ubwo hari hamaze kugaragaza amashusho ye akubita umubyinnyi we. Yari amaze kuhakorera igitaramo. Mu 2020 yasabye imbabazi, asezeranya Abanyakenya kongera kubataramira gusa igitaramo yari yateganyije gukorerayo muri uyu mwaka cyarasubitswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *