Mwenda abona byashoboka ko RDF yasanga UPDF muri RDC, bagahanganirayo

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru w’umunya-Uganda, Andrew Mwenda mu busesenguzi yakoze ku iyoherezwa ry’ingabo z’igihugu cyabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), abona byashoboka ko n’iz’u Rwanda (RDF) zazisangayo.

Mwenda abona kohereza ingabo za Uganda byaba byakozwe mu buryo bushobora kuba burimo kwerekana imbaraga z’igisirikare, kuko ntiyumva neza ukuntu mu kurasa ku birindiro by’umutwe w’iterabwoba wa ADF hifashishwa indege n’ibitwaro bya rutura nk’aho ari igihugu gihangana n’ikindi.

Yagize ati: “Ku mbaraga z’igisirikare zakoreshejwe. Byaratangaje kumva hakoreshwa indege za Suhkoi, intwaro ziremereye zirasa kure n’izindi. Byumvikanye nk’igitero ku mwanzi ukomeye nk’igihugu kirwanya ikindi, atari umutwe witwaje intwaro.”

Yakomeje ati: “Byashoboka ko UPDF yatubwira uko ADF ingana n’ibikoresho ifite. Ese abarwanyi bayo ni benshi, baba banafite ibikoresho bihambaye ku buryo byasaba ko hagaragazwa ziriya mbaraga z’igisirikare? Cyangwa se UPDF yaba yaricishije inyundo isazi?…Ese hari hakenewe intwaro za rutura n’indege byakoreshejwe?”

Kuri we, birasa n’aho UPDF itari kurwanya ADF, ahubwo iri mu myitozo ikomeye yo kwisuzuma ubushobozi bwayo n’imbaraga by’intwaro zayo. Ngo bibaye ari byo “Twaba turi guha ubutumwa abo duhanganye ku bijyanye n’imbaraga z’igisirikare mu rwego rwo kumukanga, abaye atekereza kuturwanya? Uko bimeze ubu ngubu, uwo duhanganye cyane ni u Rwanda.”

Mu gihe UPDF yaba ishaka kwereka u Rwanda ubushobozi bwayo, Mwenda aribaza uko rwakwakira ibikorwa by’izi ngabo muri RDC, niba hatabaho ukwiyongera kw’irushanwa ryo kwerekana imbaraga z’igisirikare muri aka karere.

Mu ngingo yagarutseho harimo umubano wa Uganda n’u Rwanda utameze neza bitewe n’uko u Rwanda rushinja iki gihugu gushyigikira abarurwanya bagambiriye guhungabanya umutekano warwo. Ati: “Kigali yizera ko Uganda ishaka impinduka mu butegetsi bwa Kigali. Inizera ko Kampala itoza ikanaha intwaro abanzi ba Kigali bari muri RDC.”

Aribaza uko u Rwanda rwabyakira mu gihe rushinja Uganda gutoza no gutera izindi nkunga imitwe yitwaje intwaro irurwanya iba muri RDC, niba rutatekereza ko ingabo za Uganda zigiyeyo zitaba zigiye gufasha iyi mitwe, rukaba rwabibona nk’ikibazo ku mutekano warwo, hanyuma narwo rugatekereza koherezayo izarwo.

Ati: “Hashingiwe ku kuba Kigali ivuga ko RDC icumbitsemo imitwe iyirwanya kandi ifashwa na Uganda, ese yo ntizasaba Kinshasa kuyemerera nayo ikoherezayo ingabo?”

Abona ingabo z’ibihugu byombi zibaye zihuriyeyo, zishobora guhanganirayo nk’uko byagenze mu 2000 mu ntambara y’iminsi 6 yabereye muri Kisangani mu burasirazuba bwa RDC.

Uganda yohereje ingabo zayo muri RDC mu mpera z’Ugushyingo 2021, zitangira kugaba ibitero bikomeye kuri ADF tariki ya 30. Icyo gihe hifashishijwe indege za Sukhoi zinyaruka cyane n’intwaro ziremereye zirasa kure.

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Mwenda abona byashoboka ko RDF yasanga UPDF muri RDC, bagahanganirayo
    Aho yibeshye cyane kubazi RDF bazi uburyo ikoramo. Ntago itegereza kwiyerekana cyane ntanubwo yakora ubuswa bigezaho.Iyo nimyumvireye.

  2. Mwenda abona byashoboka ko RDF yasanga UPDF muri RDC, bagahanganirayo
    Aho yibeshye cyane kubazi RDF bazi uburyo ikoramo. Ntago itegereza kwiyerekana cyane ntanubwo yakora ubuswa bigezaho.Iyo nimyumvireye.

  3. Mwenda abona byashoboka ko RDF yasanga UPDF muri RDC, bagahanganirayo
    Ibyo ni ibyifuzo bye. Binabaye uwatanze isomo yasanga umunyeshuri akiri ku ntebe y’iryo shuri ataratsinda ikizamini kimwimura. Umunyeshuri ni wa wundi utariyunguye ubwenge, n’umwarimu ntiyahindutse kandi yakomeje ubushakashatsi kugirango atange amasomo afite ireme

  4. Mwenda abona byashoboka ko RDF yasanga UPDF muri RDC, bagahanganirayo
    Ibyo ni ibyifuzo bye. Binabaye uwatanze isomo yasanga umunyeshuri akiri ku ntebe y’iryo shuri ataratsinda ikizamini kimwimura. Umunyeshuri ni wa wundi utariyunguye ubwenge, n’umwarimu ntiyahindutse kandi yakomeje ubushakashatsi kugirango atange amasomo afite ireme

  5. Mwenda abona byashoboka ko RDF yasanga UPDF muri RDC, bagahanganirayo
    RDF ntiyatinyuka gukara ikosa ndyo gushaka guhana na UPDF kiko bazi neza ko bahatakariza bagaseba, bikundira guhangana mumagambo naho kumbunda baba bagiye kwisebya.

  6. Mwenda abona byashoboka ko RDF yasanga UPDF muri RDC, bagahanganirayo
    RDF ntiyatinyuka gukara ikosa ndyo gushaka guhana na UPDF kiko bazi neza ko bahatakariza bagaseba, bikundira guhangana mumagambo naho kumbunda baba bagiye kwisebya.

  7. Mwenda abona byashoboka ko RDF yasanga UPDF muri RDC, bagahanganirayo
    Abagande ko bashaka intambara cyane ra! Ubwose barakanga nde kereka niba zirashisha atari abagande bazikoresha! Ikindi RDF ntamwanya yabona wo guta igihe kuri ibyo nubwo ntari umuvugizi wayo, ngaho nimukomeze propaganda zanyu.

  8. Mwenda abona byashoboka ko RDF yasanga UPDF muri RDC, bagahanganirayo
    Abagande ko bashaka intambara cyane ra! Ubwose barakanga nde kereka niba zirashisha atari abagande bazikoresha! Ikindi RDF ntamwanya yabona wo guta igihe kuri ibyo nubwo ntari umuvugizi wayo, ngaho nimukomeze propaganda zanyu.

  9. Mwenda abona byashoboka ko RDF yasanga UPDF muri RDC, bagahanganirayo
    Abagande ko bashaka intambara cyane ra! Ubwose barakanga nde kereka niba zirashisha atari abagande bazikoresha! Ikindi RDF ntamwanya yabona wo guta igihe kuri ibyo nubwo ntari umuvugizi wayo, ngaho nimukomeze propaganda zanyu.

  10. Mwenda abona byashoboka ko RDF yasanga UPDF muri RDC, bagahanganirayo
    Abagande ko bashaka intambara cyane ra! Ubwose barakanga nde kereka niba zirashisha atari abagande bazikoresha! Ikindi RDF ntamwanya yabona wo guta igihe kuri ibyo nubwo ntari umuvugizi wayo, ngaho nimukomeze propaganda zanyu.

  11. Mwenda abona byashoboka ko RDF yasanga UPDF muri RDC, bagahanganirayo
    RDF sindimuvugizi wayo ariko ntiyatumwanya mubikorwa nkibyo bitagira gahunda ubundi nubona irwanda uzarugereranye na Israel nigihugu gito ntigikunda kuvuga ariko ushatse kuvogera amateka yarwo RDF yakwivuna mbere Yuko ubigerageza

  12. Mwenda abona byashoboka ko RDF yasanga UPDF muri RDC, bagahanganirayo
    RDF sindimuvugizi wayo ariko ntiyatumwanya mubikorwa nkibyo bitagira gahunda ubundi nubona irwanda uzarugereranye na Israel nigihugu gito ntigikunda kuvuga ariko ushatse kuvogera amateka yarwo RDF yakwivuna mbere Yuko ubigerageza

  13. Mwenda abona byashoboka ko RDF yasanga UPDF muri RDC, bagahanganirayo
    Ingabo zu rwanda zirakomeye kagame tukurinyuma

  14. Mwenda abona byashoboka ko RDF yasanga UPDF muri RDC, bagahanganirayo
    Ingabo zu rwanda zirakomeye kagame tukurinyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *