capture-17.jpg

Ariel Wayz yateranye amagambo n’abamukurikira kuri twitter nyuma y’ifoto yashyize ahagaragara

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi Ariel Wayz yateje impaka kuri twitter nyuma y’ifoto yashyuze ahagaragara yarangiza akayikurikiza amagambo abakoresha uru rubuga nkoranyambaga bamukurikiranira hafi batavuzeho rumwe.aho bamwe babifashe nko kwiyandarika mu gihe we avuga ko ibyo arimo abizi.

Uyu muhanzikazi Nyarwanda uri kuzamuka byihuta muri Muzika Nyarwanda mu njyana ya R&B na Afro Beat , kuri iki Cyumweru, itariki ya 5 Ukuboza 2021 nibwo yashyize ku rukuta rwe rwa twitter, ifoto yambaye ijaketi y’iroza idafynze ubufungo igituza n’umukondo we bigaragara, maze ivugwaho ibintu bitandukanye.

Si yashyizeho iforo gusa kuko yayikurikije amagambo yavuguishije benshi bamukurikiranira hafi aho yagize ati “Muvuge SU mene umuceri n’ubundi NTABWO NTEGANYA (Ntiyavuze icyo adateganya ahari ni ya mvugo yateye igira iti n’ubundi nta Gikwe…).

Yasaga nk’ushaka kubwira abamukurikira ko usibye n’iyo foto abereka igituza n’umukundo bamutegeye yabereka n’ibindi, ariko bituma bamwe babifata nko kwiyandarika.

Nk’ukoresha izina rya @birashoboka yagize ati “ Niba ushaka kubahwa ukwiye gutekereza ahazaza hawe. Uwo ushaka kuzaba uri we mu myaka 40,”

Ariel Wayz nawe yahise amusubiza ko ibyo arimo abizi atari mu mikino. Ati “Uratekereza rero ko naje hano gukina imikino Ndimogukora njyewe kandi nishimye cyane,”

capture-17.jpg

Uwitwa Newcastle United FC nawe yahise amubaza ati “ Ese ubona ibi uzabyigira kugera ryari ?”

Wayz nawe ntiyatinze kumusubiza agira ati “Mpakaaa”

Uwitwa Paterson we yagize ati “Uyu mukobwa akurikiranwe kuko ariyandarika!”

Nawe Ariel Wayz yamusubije agira ati “ Umubiri wanjye, business yanjye,”

Uwiyita Musirikare we yagize “Rata nibakureke ntawucuraza afunze boutique !!!amamazaaa!!!!”

Asubiza agira ati “Aho amabanga yose agiye gushyirwa hanze”

Uwiyita Cluera nawe yamubajije icyo adateganya yavuze aziga ati :” Ntago uteganya iki se? kogosha cg kujya Gym??”

Nawe yamusubije agira ati “ Byombi”

Uwitwa Jonathan Nassan we yagize ati “Sha ndakwikundira ufite imbereheza Cyane umukondo wangu,”

Macuacua we ati “Uri mwiza wa rwana we”

Dushime Ruganzu we ati “You’re looking good dear, uzi kuririmba, uri mwiza, courage!”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ariel Wayz yateranye amagambo n’abamukurikira kuri twitter nyuma y’ifoto yashyize ahagaragara
    SODOMO NA GOMORA

  2. Ariel Wayz yateranye amagambo n’abamukurikira kuri twitter nyuma y’ifoto yashyize ahagaragara
    SODOMO NA GOMORA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *