Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 29 Ugushyingo 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo izirebana n’ubutabera, umutekano na politiki.
Harimo:
Ibitero simusiga bya UPDF kuri ADF
Nyuma yo kubyemererwa na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yohereje ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, tariki ya 30 Ugushyingo zitangira kugaba ibitero simusiga ku mutwe w’iterabwoba wa ADF zifashishije indege n’intwaro ziremereye zirasa kure.
Ibi bitero bikomeje byahawe izina rya Shujja, Komanda wabyo Maj.Gen. Kayanja Muhanga avuga ko bizarangira mu gihe ADF izaba imaze kurandurwa burundu. Mu gihe uyu mutwe ukiri muri RDC, yavuze ko atamenya igihe bazavirayo.
Ingabo za Uganda zinjiye muri RDC nyuma y’aho abarwanyi ba ADF baketsweho kuba inyuma y’ibitero by’ibisasu biherutse guturikirizwa muri Kampala.
Ubutumwa bwa Angeline Ndayishimiye kuri Jeannette Kagame
Umufasha wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye Ndayubaha yageneye mugenzi we w’u Rwanda, Jeannette Kagame, ubutumwa ku munsi yizihizaga isabukuru y’imyaka 20 umuryango Imbuto Foundation umaze ubayeho.
Nk’uko Angeline yabitangaje, yohereje intumwa mu Rwanda zifatanyije na Jeannette kwizihiza iyi sabukuru, zimugezaho ubu butumwa bumushimira ibikorwa uyu muryango yashinze umaze kugeraho muri iki gihe umaze.
Aba bafasha b’abakuru b’ibihugu bakoze iki gikorwa mu gihe u Burundi n’u Rwanda bitabanye neza kuva mu 2015. Hari icyizere ko uyu mubano uzongera kuba mwiza cyane ko ababihagarariye bakomeje kugirana ibiganiro.
Urubanza rwa Seyoboka wigambye kurasa CND
2nd Lt Henri Jean Claude Seyoboka wabaye mu ngabo za EX-FAR mu 2018 wigambye kurasa inyubako ya CND ikoreramo ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko (ngo yariyoberanyaga) yagumishirijweho igifungo cya burundu yari yarakatiwe n’urukiko.
Lt Seyoboka yari yarahamijwe ibyaha bitatu: icya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha mu gukora icyaha cya Jenoside ndetse n’icyaha cyo kurimbura imbaga nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu.
Yarajuriye ariko Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwemeza ko akomeza gufungwa burundu.
Umuryango wa Rwigara wategetswe kwishyura banki
Urukiko rukuru rw’ubucuruzi ku wa 29 Ugushyingo 2021 rwategetse umuryango wa Rwigara Assinapol kwishyura Cogebank umwenda wa miliyoni 349 z’amafaranga y’u Rwanda n’indishyi y’ibihumbi 700.
Urukiko ruvuga ko rwasabye iyi nguzanyo mu izina ry’uruganda Premier Tobacco Company Ltd, na wo urabyemera ariko uvuga ko wamaze kuyishyura, ugashinja iyi banki gushaka kuwutwarira imitungo.
Umucamanza yavuze ko ibyangombwa by’imitungo y’uyu muryango bizakomeza gufatirwa mu gihe utarishyura aya mafaranga, ariko Adeline Rwigara utaranyuzwe n’iki cyemezo yavuze ko ntayo bazishyura, yiyemeza kujurira.
Polisi ntizongera gushyira kamera z’umuvuduko
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera tariki ya 3 Ukuboza 2021 yatangaje ko uru rwego rutazongera gushyira camera zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga ku byapa bigaragaza ibilometero biri munsi ya 60 ku isaha (60km/h).
CP Kabera yabitangaje ubwo yerekaga itangazamakuru izindi camera zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga zashyizwe mu masangano y’imihanda.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho abatwara ibinyabiziga binubiraga gucibwa amande bazira kurenga ku muvuduko wa 40km/h kandi ibyapa bigena uwa 60km/h. Perezida Kagame aheruka gutangaza ko yasabye abapolisi gukemura iki kibazo.


