Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Ronald Rwivanga yatangaje ko bateganya ko abasirikare bo ku rwego rwa ‘General’ bajya bahabwa imyitozo muri iki gihugu mu gihe kiri imbere.
Yabitangarije mu kiganiro cyitwa The Barbara Show gitegurwa n’umunyamakuru Barbara Umuhoza tariki ya 27 Ugushyingo 2021, cyibandaga ku cyerekezo cy’ingabo z’u Rwanda, RDF.
Uyu musirikare ahamya ko iterambere rya RDF irikesha imyitozo n’ubumenyi abasirikare bayo mu byiciro byose bahabwa, bakura mu bigo birimo icya Nasho gitoza abinjiramo n’abadasanzwe (Special Forces) n’ishuri rya Gako ritangirwamo amasomo ku bofisiye bato.
Yavuze kandi ko RDF yatangije mu ishuri rya Nyakinama amasomo y’ubuyobozi mu by’igisirikare ku bofisiye bakuru barimo abayobozi ba Batayo n’abari hejuru yabo (kugeza kuri Colonel).
Col. Rwivanga yavuze ko nyuma y’ibyagezweho byose, RDF iteganya ko n’abasirikare bo ku rwego rwa General bajya batorezwa mu Rwanda. Ati: “Ubu dufite umugambi wo kuyazamura [amasomo], agashyirwa ku rwego rwo hejuru ku buryo twatangira gutoza ba jenerali.”
Ubu, abasirikare b’u Rwanda bo ku rwego rwa General basanzwe batorezwa mu mahanga, mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika y’Epfo. Ati: “Turi gukora ku buryo natwe dutangiza ishuri ryacu mu myaka iri imbere.”


