ff6l1a6xsacg-0s.jpg

Kenya: Umukobwa ufite akaboko kamwe yasoje amasomo y’igisirikare

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 2 Ukuboza 2021 Perezida wa Repubulika ya Kenya akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, Uhuru Kenyatta yayoboye umuhango w’urubyiruko 7,269 rwari rusoje amasomo y’igisirikare ku ishuri rya Gilgil riri mu Karere ka Nakuru.

Muri ibi birori, uru rubyiruko rwakoze akarasisi mu rwego rwo kwishimira amasomo rwahawe mu mezi atandatu rumaze rwigishwa, hagaragaramo umukobwa ufite akaboko kamwe.

Uyu mukobwa yitwa Slyvia Masibo, akaba afite imyaka 23 y’amavuko nk’uko ikinyamakuru Daily Nation cyo muri iki gihugu kibivuga.

Iki kinyamakuru kandi kivuga ko Masibo yakoranye akarasisi n’abandi bagenzi be 15 bafite ubumuga butandukanye, bose bigiye hamwe aya masomo.

Amasomo y’igisirikare ku rubyiruko rwa Kenya arasanzwe. Higishwa benshi ariko abagaragaje ubuhanga budasanzwe baratoranywa, bakajyanwa mu nzego za Leta zishinzwe umutekano, by’umwihariko igisirikare. Muri aba basoje amasomo ubu, hatoranyijwemo ababarirwa muri 500.

ff6l1a6xsacg-0s.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kenya: Umukobwa ufite akaboko kamwe yasoje amasomo y’igisirikare
    Wa mugani iyi si irarwaye.Ni gute wakigisha kurwana umuntu waremaye?Ahubwo uba kwiye kumwigisha amahoro,kubera ko abamugaye usanga biberaho mu mahoro.

  2. Kenya: Umukobwa ufite akaboko kamwe yasoje amasomo y’igisirikare
    Wa mugani iyi si irarwaye.Ni gute wakigisha kurwana umuntu waremaye?Ahubwo uba kwiye kumwigisha amahoro,kubera ko abamugaye usanga biberaho mu mahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *