Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yatangaje ko uku kwezi nigushira umuryango w’Abibumbye n’Afurika yunze ubumwe budakemuye ikibazo cy’ingabo z’Uburundi zirirwa zicirwa n’inzara mu butumwa bw’amahoro ngo iki gihugu kiteguye kuzahita kihimura kuri uyu muryango ku buryo budasubirwaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi perezida Nkurunziza yabitangarije mu kuganiro gisoza umwaka yagiranye n’abanyamakuru ku wa 30 Ukuboza 2016 ubwo bamubazaga icyo ubutegetsi bwe buri gukora ku kibazo cy’ingabo z’iki gihugu ziri kwicirwa n’inzara mu utumwa bw’ amahoro nyuma y’ uko UN yazihagarikiye umushahara
Umushahara w’ingabo z’uburundi ziri mu butuma bw’amahoro wahagaritswe nyuma y’uko umuryango w’ubumwe bw’uburayi (EU) yahagaritse inkunga yageneraga Abarundi bari mu butumwa bw’amahoro bitewe n’uko Uburayi butashimishijwe no kuba Nkurunziza yarongeye kwiyamamariza manda ya gatatu kuri ubu akaba ayoboye igihugu mu buryo butavugwaho rumwe yaba imbere mu gihugu ndetse no ku isi yose.
Perezida Nkurunziza yatanze gasopo aburira umuryango w’ubumwe bw’Uburayi n’Afurika yunze ubumwe ko niba batishyuye ingabo ze azakemura iki kibazo mu buryo bwe, Nkurunziza ati “Niba ingabo z’Uburundi ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia zidahembwe bitarenze uku kwezi kwa mbere 2017 bazahita bagarurwa mu gihugu cyabo (Uburundi), Abasirikare b’uburundi bakwiye guhabwa agaciro”
Mu gihe Nkurunziza yashyira mu bikorwa iki cyemezo igihugu cya Somalia cyahura n’akaga karushijeho kuko kuri ubu Uburundi bufite muri Somaliya ingabo zikabakaba mu bihumbi bitanu.
Abarundi bari muri Somaliya bamaze amezi 12 batazi uko umushahara umera nyuma y’uko kuva mu kwa gatatu 2016 bashyizwe mu kato na EU yari isanzwe ibahemba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uretse ibyo gutahukana ingabo ze ziri mu butumwa bw’amahoro niba zidahembwe, Nkurunziza yanatangaje ko umubano w’u Burundi n’Ububiligi ndetse n’u Rwanda uzongera kumera neza ari uko ibi bihugu bihinduye imyitwarire bifite k’u Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


