Imyaka 9 u Rwanda rubuze Hon. Inyumba, Perezida Kagame abona yari yihariye

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 6 Ukuboza 2012 ni bwo mu Rwanda humvikanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’uwari Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Hon. Aloysie Inyumba wazize uburwayi.

Hon. Inyumba ni umuyobozi wakoze inshingano nyinshi muri Guverinoma y’u Rwanda kuva ubwo ingabo za RPA Inkotanyi zahoboraga igihugu mu 1994, aba n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena.

Umuhango wo kumusezera mu cyubahiro wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko tariki ya 10 Ukuboza 2012, witabirwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wanahavugiye ubuhamya bukomeye bw’uyu muyobozi.

Mu buhamya yatanze, Perezida Kagame yavuze ko Hon. Inyumba yari umuyobozi utandukanye n’abandi, wakoraga cyane ubutaruhuka ku nshingano yagize mu gihugu.

Mu gusobanura ubu bwitange, Perezida Kagame yatanze urugero rw’urugendo Hon. Inyumba yagiriye muri Amerika hamwe n’abandi bayobozi na Jeannette Kagame muri Gashyantare 2012, ati: “Aho bagarukiye, Jeannette aza kumbwira ko yabonye Inyumba arushye cyangwa akeneye gufashwa kandi abona we atabyumva cyangwa atanabyitayeho, akomeza agakora akazi gusa.”

Perezida Kagame yavuze ko we na Jeannette bamugiriye inama yo kujya akora ariko akanaruhuka, ariko ntiyabyitaho, ati “akomeza akemura ibindi, ntiyakemura ikibazo cye kimureba.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko byageze aho ategeka Hon. Inyumba ko agomba kuba asubitse akazi, akabanza kwiyitaho, abona kubyemera.

Mu gukomeza kumusobanura, Perezida Kagame yagize ati: “Inyumba rero ntabwo yari Umusenateri, Umuminisitiri cyangwa Umuguverineri. Ntabwo ari byo. Ibi ni ibiza bikagenda, ni uburyo bwo gukora. Ariko Inyumba yari Umukada [wa RPF), yari umuyobozi, yari akeye mu bitekerezo.

Ni ho bitandukaniye rero ntabwo ari ibyo by’ama title, ntabwo ari byo Inyumba yari ari. Muri ubwo buyobozi bwe, yari umuntu wiyubaha, wubaha n’abandi, akaba umuntu wiga vuba ibyo atazi, ibyubaka abayobozi. Yari n’umuntu wigisha n’abandi, Inyumba yubatse abandi bantu benshi kandi yashoboraga kubana, akanabanisha n’abatumvikana.”

Hon. Inyumba yavuze tariki ya 28 Ukuboza 1964.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Imyaka 9 u Rwanda rubuze Hon. Inyumba, Perezida Kagame abona yari yihariye
    Ubutaha mujye mukosora imyandikire mubanze murebe inkuru mwanditse niba nta makosa arimo mbere mu myandikire mbere yo kuyitangaza!

    Murakoze!!!

  2. Imyaka 9 u Rwanda rubuze Hon. Inyumba, Perezida Kagame abona yari yihariye
    Ubutaha mujye mukosora imyandikire mubanze murebe inkuru mwanditse niba nta makosa arimo mbere mu myandikire mbere yo kuyitangaza!

    Murakoze!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *