Umusore w’Umunyarwanda yiciwe muri Uganda umurambo we urabura

Sangiza iyi nkuru

Umusore w’Umunyarwanda witwa Jean Claude Uwingabire yiciwe mu Karere ka Rukiga ahitwa Muhanga, umurambo we bivugwa ko ujyanwe mu Bitaro bya Kabale gusa nturaboneka.

Uwingabire w’imyaka 26 bivugwa ko uburyo yapfuye buteye urujijo ndetse abaturanyi be babwiye Se umubyara, Sebastian Habimana, ko umwana we yishwe urw’agashinyaguro n’umurambo we ukajyanwa na polisi bakeka ko yajyanwe mu bitaro ariko ubu hakaba nta gakuru ke bari bongera kumva.

Iby’uru rupfu byamenyekanye ubwo Habimana yagiye ku biro bishinzwe abainjira n’abasohoka ku mupaka wa Gatuna, avuga ko umwana we yabaga muri Uganda ari naho akorera mu myaka umunani ishize. Mbere yo gupfa yajayaga avugana n’umuryango we kenshi kandi ko nta byaha yajyaga akora.

Uyu mugabo avuga ko urupfu rw’umwana we yarumenyeye kuri telefoni ye ubwo yahamagarwaga na nimero ye, akumva ijwi ritari irye rimubwira ko umwana we yapfuye.

Abaturanyi be ‘ahitwa Nyabubale, bavuganye na Habimana bamubwiye ko umwana we yari asanzwe yitonda.

Kugeza ubu ntacyo ubutegetsi bwa Uganda buravuga kuri uru rupfu ndetse ngo na polisi iragenda biguru ntege mu gukora iperereza ku cyaba cyahitanye uyu Munyarwanda.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umusore w’Umunyarwanda yiciwe muri Uganda umurambo we urabura
    Ibi byose biradusaba gutekereza byimbitse ku bintu bibera muri kariya karere dutuyemo.Imibanirenidahwitse hagati y’ibihugu byacu yereka buri wese ko ubutegetsi budashyira imbere inyungu z’umuturage. Gufunga imipaka, kubuza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, bishavuza abaturage kurusha uko byagira ingaruka ku bategetsi. Leta zo muri aka karere zikwiye kwumvako zatsinzwe igihe cyose abaturage bazaba bafungwa cyanga bicywa-

  2. Umusore w’Umunyarwanda yiciwe muri Uganda umurambo we urabura
    Ibi byose biradusaba gutekereza byimbitse ku bintu bibera muri kariya karere dutuyemo.Imibanirenidahwitse hagati y’ibihugu byacu yereka buri wese ko ubutegetsi budashyira imbere inyungu z’umuturage. Gufunga imipaka, kubuza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, bishavuza abaturage kurusha uko byagira ingaruka ku bategetsi. Leta zo muri aka karere zikwiye kwumvako zatsinzwe igihe cyose abaturage bazaba bafungwa cyanga bicywa-

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *