Dr Habineza abona abimurwa Bannyahe bakwiye guhabwa ingurane

Sangiza iyi nkuru

Umudepite uhagarariye ishyaka DGPR riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Hon. Dr Frank Habineza abona ko abo Leta yimura mu midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro I basaba ingurane, bakwiye kuyihabwa kuko amategeko ari ko abiteganya.

Yagize ati: “Njyewe mbona ikibazo kijyanye no kubahiriza itegeko kuko itegeko rirasobanutse. Risobanura yuko umuturage agomba guhabwa ingurane ikwiye y’umutungo w’iwe. Iryo tegeko rirasobanutse, niba ari ingurane ikwiye bijyanye n’ibintu babaze, icyo gihe mbere y’uko babimura ni yo bagombye guhabwa.”

Hon. Habineza yabitangarije mu kiganiro Dusangire Ijambo rya VOA, nyuma y’impaka zimaze igihe zumvikana mu bitangazamakuru hagati y’abifuza ingurane n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye kubimura.

Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo kwimura abatuye muri iyi midugudu iri ahazwi nka Bannyahe, kuko uvuga ko batuye mu kajagari kandi hashyira mu kaga ubuzima bwabo, ubajyana mu nshya i Busanza.

Hon. Habineza avuga ko we na Hon. Christine Mukabunani uhagarariye P.S Imberakuri baganiriye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney bamugezayo ibyifuzo by’abaturage, ababwira ko icyemezo cyo kubimurira mu nyubako z’i Busanza gikwiye kuko ngo bahawe ingurane hari abashobora kuyikoresha nabi, bikaba umutwaro kuri Leta yaba isabwa kubashakira aho baba.

Hon. Habineza yavuze kandi ko bagombaga kuvugana n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali kuri iki kibazo, impande zombi zinagishakira umuti, ariko ngo ntabwo yabonetse.

Muri Mutarama 2022 hateganyijwe urubanza hagati y’abifuza ingurane n’Umujyi wa Kigali.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Dr Habineza abona abimurwa Bannyahe bakwiye guhabwa ingurane
    Habineza ibyo avuga ni ukuri ariko ntabwo ijwi rye ryagira icyo rihindura kucyemezo abahashaka bafashe,Niyo mpamvu tuzahaguma tukazahava babiduhaye,kurega nabyo sibyo kuko uwo turega niwe turegera kdi kaboneka yigeze kubitubwira ,ikindi kibazo izo ntumwa zindii zitumariye iki ? Nuguhura zidushakaho amajwi ? Birstangaje

  2. Dr Habineza abona abimurwa Bannyahe bakwiye guhabwa ingurane
    Habineza ibyo avuga ni ukuri ariko ntabwo ijwi rye ryagira icyo rihindura kucyemezo abahashaka bafashe,Niyo mpamvu tuzahaguma tukazahava babiduhaye,kurega nabyo sibyo kuko uwo turega niwe turegera kdi kaboneka yigeze kubitubwira ,ikindi kibazo izo ntumwa zindii zitumariye iki ? Nuguhura zidushakaho amajwi ? Birstangaje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *