Ingabo za Ethiopia zongeye kwigarurira imijyi ibiri y’ingenzi ya Dessie na Kombolcha iyambuye abarwanyi ba TPLF nk’uko byatangajwe na Guverinoma nk’ikimenyetso giheruka cyo kongera kwisubiza ibice byari byigaruriwe n’inyeshyamba.
Inyeshyamba zifatanyije na TPLF zari zarafashe iyi mijyi yo mu Ntara ya Amhara, hashize ukwezi kurenga.
Serivisi ishinzwe itumanaho rya leta yagize iti: “Umujyi w’amateka wa Dessie n’umujyi w’umuhora w’ubucuruzi n’inganda, Kombolcha, yabohojwe n’inzego zishinzwe umutekano zihuriweho.”
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa byatangaje ko ikigo cya Leta cya Etiyopiya gishinzwe gutangaza amakuru cyavuze ko Abiy yavuze ko inyeshyamba zagize “igihombo kinini kandi (zidashoboye) guhangana n’igitero cy’ingabo zifatanyije”. Ati: “Umwanzi azakubitwa kandi intsinzi izakomeza”.
Umuvugizi wa TPLF, Getachew Reda, ntabwo yahise asubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro.
Ku wa Gatatu, guverinoma yatangaje ko ingabo zishyigikiye Abiy zigaruriye Umujyi ndangamurage wa UNESCO wa Lalibela, wari wafashwe n’abarwanyi ba TPLF muri Kanama.
Kuva aho Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, yiyemeje kwigira kuyobora ingabo mu mpera z’ukwezi gushize, ibintu byahise bitangira guhindura isura ku rugamba, aho amakuru akomeje gutangazwa na leta agaruka ku bice ingabo za leta zigenda zigarurira byari biri mu maboko y’inyeshyamba.


