Aborozi bo mu Karere ka Kayonza batakambiye umuryango urwanya ruswa n’akarengane kubera uburiganya bavuga ko bakorerwa n’ibigo by’ubwishingizi, bakanabishinja imikorere mibi.
Ku wa 3 Ukuboza 2021 umuryango urwanya ruswa n’akarengane n’itsinda ry’abanyamaku ryoherejwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, bagiranye ibiganiro n’abaturage byabereye mu Murenge wa Ruramira, bigamije kureba uruhare rw’abahinzi borozi bagira mu mihigo.
Bamwe mu borozi banenze imikorere y’ibigo by’ubwingizi ndetse bamwe bavuga ko bikora uburiganya ntibyishyure abagize ingorane landi baratanze ubwishingizi.
Ubuhamya bw’abaturage bugaragaza ko ibigo by’ubwishingizi bayobotse bigaragaza imikorere mibi no kuriganya abaturage.
Aurelie Kantarama yavuze yagize ikibazo inka ye igiye kubyara ariko ikigo cy’ubwishingizi bakorana kiramutererana ndetse anavuga ko aterwa impungenge no kuba icyo kigo nta masezerano cyamuhaye yanditse.
Yagize ati: “Nagize ikibazo ariko ntacyo bamfashije. Twagiye mu nama ku karere nta byakozwe, natanze ubwishingizi ariko nta masezerano yanditse bampaye. Twebwe aborozi turasaba ko bazajya baduha amasezerano yanditse.”
Gashyekero Isaac, umuturage utuye mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo ashinja ikigo yatanzemo ubwishingizi bw’inka ye kumukorera uburiganya kugira ngo batamwishyura.
Yagize ati: “Icyambabaje ni uko natanze ubwishingizi batwizeza ko igihe itungo ryagira ikibazo rigapfa ko bagomba kudushumbusha bitewe n’ibiro inka yari ifite. Inka yanjye imaze gupfa bayibagiye ku mugaragaro kuko twari twagurishije ibigori. Nari niteguye ko bagiye kunshumbusha inka, ariko nyuma bakoze raporo bavuga ko inka ngo yishwe n’imifuka tukibaza iyo mifuka abaturage batabonye aho yavuye.”
Gashyekero arakomeza ko ibyo yakorewe byari bigamije kumuriganya ngo atishyurwa. Ati: “Banze kunyishyura bavuga ko ari uburangare ariko ari ibintu bya maguyi. Nari nzi ko bazampa amafaranga, inka imaze gupfa yabagiwe ku mugaragaro izuba riva. Iyo mifuka ntayabonetse. Bamaze kuyibaga nta masezerano bazanye ngo dusinyire aho hashize ibyumweru bitatu bantumyeho, njya gusinya najyanye n’abantu batatu bantumye bari bavuze ngo nyuma y’iminsi 15 bazampa amafaranga. Nabonye bitinze ndabahamagara barambwira ngo njye i Kayonza, ngezeyo ndababura nyuma njya ku karere barambwira ngo yazize imifuka. Nabifashe nk’ubwesikoro kuko yabagiwe ku mugaragaro nta mifuka bayisanzemo.”
Bamwe baturage bavuga ko batinya gutanga ubwishingizi bw’amatungo kubera amaganya ya bagenzi babo babanje kubutanga.
Nkurayija Joseph ni umwe mu bavuga ko hari abaturage bagira impungenge zo gutanga ubwishingizi kubera bagenzi babo bataka gutereranwa n’ibigo bitanga ubwishingizi bw’amatungo.
Yagize ati: “Dutinya gushaka ubwishingizi bw’amatungo, ababigerageza baramburwa kubera impamvu nakwita ubusambo. Barabishingira ariko ntibabashe kubaha amasezerano, iyo bagize ikibazo ntibishyurwa, ni yo mpamvu hari abatinye kubutanga kuko n’ababurimo ntibakora ibyo babemereye. Urugero uwitwa Kantarama yahuye n’ikibazo ntibubahiriza ibyo bagombaga kumufasha. Icyo Leta yakora, yafasha abaturage ababishingiye bakabaha amasezerano ahamye, kandi bakayubahiriza uwagize ikibazo batamwishyura nta mananiza.”
Ingabire Marie Immaculee uyobora umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency international Rwanda) yemereye abahinzi n’aborozi kubakorera ubuvugizi ibibazo byabo bigakemuka.
Yagize ati: “Ubuvugizi ndabwemeye, muzangaye ntabukoze kandi muzangaye nta mpinduka ibaye, kuko sinemera umuntu uza agatwara amafaranga y’umuntu, wamara kuyatwara ntumuhe serivisi. Ni ubujura bwibishije uburiganya, kandi icyo ni icyaha gihanwa n’amategeko. Ku ruhande rwacu ubuvugizi, gukurikirana izo kampani zose ariko turaza no gusaba Minisiteri zose bireba babyishiremo.”
Ingabire yakomeje avuga ko nta muturage ugomba gufatwa bugwate n’abamushakaho inyungu. Ati: “Inama nabagira, ubafata nabi mumureke mufate uwo mubona akora neza, nk’uriya musaza bavuze ngo inka ye yariye imifuka nta muturage wayibonye, murumva ko ari uburiganya. Ibyo rero ni nko gufata umuturage bugwate kandi Leta y’u Rwanda ntabwo yemera ko hari Umunyarwanda ufatwa bugwate. Birasaba ubuvugizi bumurengera, ziriya kampanyi zose z’ubwishingizi ndabivuga mbihagazeho ni abajura, bashaka ibyinjira ntibashaka ibisohoka. Ni twe rero bo kubyamagana.”
Ntarindwa Anatole, umukozi mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) na we yijeje aborozi kubakorera ubuvugizi. Ati: “uyu munsi twaje mu Karere ka Kayonza ngo turebe uburyo abahinzi n’aborozi barimo mu mihigo, ibibazo bagaragaje ni ibibazo batarabonera ibisubizo ku gihe, turareba icyo twakora ku birebana n’ubuvugizi kugira ngo ibyo bibazo bibonerwe ibisubizo. Abaturage bagaragaje ko ibigo by’ubwishingizi bitabaha amasezerano yanditse ndetse bakaba bagaragaza ko igihe itungo ryabo ryapfuye batishyurwa cyangwa bakishyurwa batinze. Turasaba abo bireba ko ibi bibazo abaturage bagaragaje ko abo bireba babishakira ibisubizo mu maguru mashya kandi bigakorwa mu gihugu hose kuko ibyo twasanze Kayonza bishoboka ko biri no mu tundi turere.”



