Burundi: Hari ubwoba bw’uko imfungwa zitari nke zaba zahiriye muri Gereza ya Gitega

Sangiza iyi nkuru

Ubwoba ni bwinshi bw’uko imfungwa zitari nke zari zifungiye muri gereza nkuru ya Gitega mu murwa mukuru w’u Burundi zaba zitabye Imana, nyuma y’inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye iyi gereza.

Ibitangazamakuru by’i Burundi bivuga ko iyi gereza yatangiye gushya mu ma saa kumi y’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekana zimwe mu nyubako z’iyi gereza zigurumana.

Amakuru avuga ko Polisi y’u Burundi ishinzwe kuzimya inkongi yahise yihutira kugera kuri iriya gereza kugira ngo ibashe kuzimya uyu muriro, gusa ubwo twandikaga iyi nkuru ntiyari yagashoboye kuwuzimya wose.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyateye iriya nkongi cyangwa ibyangijwe na yo, gusa hari ubwoba bw’uko abagorwa batari bake bayigororerwagamo baba bapfuye.

Gereza ya Gitega yafashwe yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu gihe muri Kanama uyu mwaka na bwo yari yafashwe n’inkongi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *