fd1-2.jpg

Gen. Nyakarundi ari i Bujumbura

Sangiza iyi nkuru

Brig. Gen. Vincent Nyakarundi uyobora urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cy’u Rwanda, RDF, ari i Bujumbura mu nama y’umutekano y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC.

Muri iyi nama yatangiye kuri uyu wa 6 Ukuboza 2021, Gen. Nyakarundi yahuriyemo na bagenzi be bayoboye inzego zishinzwe iperereza mu ngabo z’u Burundi, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo na Tanzania.

Baganiriye ku buryo ibihugu bigize uyu muryango byarushaho kwifanya mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’imitwe yitwaje intwaro. Guhanahana amakuru avuye mu butasi no gukomeza ubufatanye nabyo byigiwemo.

Gen. Nyakarundi yaherukaga i Bujumbura muri Nyakanga 2021 mu nama yahurije hamwe abayobora inzego z’iperereza ry’ibisirikare mu Burundi, u Rwanda, Tanzania, Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Ibiganiro bagiranye byari bisa n’ibi bya EAC.

fd1-2.jpg
fd-2.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gen. Nyakarundi ari i Bujumbura
    byendagusetsa.com! Muri za 1990, nigeze kujya mu nama y’ibihugu bitagira aho bibogamiye, mpagarariye Urwanda. Uhagarariye Uburundi yari uwahoze ari impunzi w’umunyarwanda. Kenya na Tanzaniya nabyo byari uko. Uhagarariye Uganda yavuze ko iwabo ari mu rukiga ariko avuga ikinyarwanda. Uhagarariye Kongo yari umunyamulenge nawe twumvikana mu rurimi. Uhagarariye Zambia yanze kutubwira aho ahuriye n’Urwanda ariko yavugaga ikinyarwanda yitwa Kubwimana! Inama rero yabaye nk’iy’abanyarwanda mu mayeli! Urwanda rwaragutse!

  2. Gen. Nyakarundi ari i Bujumbura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *