Umupolisi wa Kenya mu ijoro ryakeye yishe arashe abantu batanu mu murwa mukuru, Nairobi, mbere yo kwirasa nawe akiyica.
Uyu mupolisi yabanje kwica umugore we mu rugo rwabo amurashe mu ijosi, mbere yo guhita ava mu rugo saa cyenda z’igicuku n’imbunda y’akazi yo mu bwoko bwa AK-47 agatangira kugenda arasa uwo ahuye nawe nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ubugenzacyaha bwa polisi (DCI) kuri uyu wa Kabiri.
Batatu mu basore bishwe n’uwo mupolisi wari wasaze, bari mu kiriyo cy’umuntu biteguraga gushyingura.
DCI yavuze ko abandi bantu 2 bakomerekejwe barembye, yagize iti “Amaze kwica abo batatu, umupolisi yerekeje imbunda ye ku bamotari babiri, umwe wabuze ubuzima arimo kuvurwa ku Bitaro by’igihugu bya Kenyatta,”
Francis Wahome, umupolisi ushinzwe agace ka Dagoretti muri Nairobi, yemeje ayo makuru ariko ntiyatanga ibisobanuro birambuye.
Abaturage bariye karungu aho ibi byabereye bahise batwika amapine mu gisa nk’imyigaragambyo yo kwamagana ubwo bugizi bwa nabi nk’uko ababibonye babitangarije Reuters.
Ibi byibukije mu 2010 ubwo umupolisi wakoraga mu mujyi wa Siakago mu birometero 120 ugana mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nairobi, yicaga abantu 10 abarashe barimo bagenzi be babiri.
Abatangabuhamya icyo gihe bavuze ko batamenye ibyari biri kuba kubera ko amasasu bayitiranyije na “Fireworks” kubera ko Aba Hindus bo muri Kenya bari barimo kwizihiza Diwali.



2 Responses
Umupolisi wasaga nk’uwasaze yishe arashe abantu 5 barimo umugore we
Nkunda ko mugira amakuru menshi kandi meza ariko mwandika amakosa kenshi. *iwahadize ubuzima yavurirwa ate mubitaro*
Umupolisi wasaga nk’uwasaze yishe arashe abantu 5 barimo umugore we
Nkunda ko mugira amakuru menshi kandi meza ariko mwandika amakosa kenshi. *iwahadize ubuzima yavurirwa ate mubitaro*