ff_vgtexwamophg_1_.jpg

Urubyiruko rwasabwe kurwanya ruswa rutanga amakuru kuri yo no kuba inyangamugayo

Sangiza iyi nkuru

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kwimakaza imiyoborere myiza rutanga amakuru kuri ruswa, mu gihe Hon. Edouard Bamporiki yarusabye kugira umutima wo kwanga ikibi kandi ukunda igihugu.

Ibi byavugiwe kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 07 Ukuboza 2021, muri Kongere y’Urubyiruko yo Kurwanya Ruswa ijyanye n’icyumweru cyo kurwanya ruswa cya 2021 mu biganiro byateguwe n’urwego rw’Umuvunyi ndetse na minisiteri y’urubyiruko n’umuco.

Umuvunyi Mukuru yahamagariye urubyiruko rwaturutse hirya no hino kuganira ku ruhare rw’urubyiruko mu gukumira no kurwanya ruswa mu cyerekezo cya 2050.

ff_vgtexwamophg_1_.jpg

U Rwanda rukaba rufite intego yo gukomeza gutera imbere kuko mu mwaka wa 2050 ruteganya kuzaba ari urwa mbere ku Isi mu kurwanya ruswa.

Hon. Edouard Bamporiki, Umunyamabanga wa leta ushinzwe umuco muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco yaganirije urubyiruko rwitabiriye ihuriro ry’Urubyiruko mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, arusaba kuba IMFURA.

Yagize ati: “Rubyiruko mukeneye umwambaro w’umutima nk’abakurambere bacu bahoraga bifuza kugira umutima wanga ikibi kandi ukunda u Rwanda. “

ff_vgtfxmaayzoh_1_.jpg

Yakomeje agira ati “Dukeneye Abanyarwanda basa na politiki y’u Rwanda. Gukunda Igihugu,Umurimo, Ubumwe, Ubunyangamugayo nibyo byakugira Imfura.”

Yavuze ko uyu munsi urubyiruko rugomba gusigasira izi mbaraga ziri gushyirwa mu kubaka Igihugu.

Iri huriro ry’Urubyiruko mu kurwanya Ruswa riri kuganira ku ruhare rw’urubyiruko mu rugamba rwo kurwanya ruswa mu cyerekezo 2050. Urubyiruko rwasabwe kugira Umutima wo kwanga ruswa no kuyirwanya birinda gushukwa, bakunda umurimo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *