Uganda: Gen. Kandiho uyobora CMI yafatiwe ibihano

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yafatiye ibihano by’imari Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igisirikare cya Uganda rushinzwe ubutasi (CMI), Maj. Gen. Abel Kandiho.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo za Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso ni we wahishuye ko bamenye iby’ibi bihano Gen. Kandiho yafatiwe ariko ntabwo yatangaje ibyaha uyu musirikare yaba azira.

Mu izina rya Minisiteri y’ingabo, Gen. Byekwaso yamaganye icyemezo cya USA cyo gufatira ibihano Gen. Kandiho, itabanje kumva impande bireba. Ati: “Tubabajwe n’uko iki cyemezo gifashwe n’igihugu dufata nk’inshuti n’umufatanyabikorwa, kidakurikije inzira zikwiye, kinirengagije cyane ihame ryo gutega amatwi no gushaka amakuru.”

Yavuze ko ku bw’ibyo, Leta ya Uganda izasobanuza USA kuri iki cyemezo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *