Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC usanzwe ari umujyanama wa Perezida Paul Kagame, Gen. James Kabarebe yemereye rutahizamu w’iyi kipe, Byiringiro Lague intwererano y’inzu nziza.
Uyu musirikare yatanze iri sezerano ubwo yari yitabiriye ubukwe bw’uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko wasabye akanakwa Uwase Kelia kuri uyu wa 7 Ukuboza 2021. Basezeraniye imbere y’Imana mu rusengero rwa Philadelphia Rema.
Gen. Kabarebe yafashe ijambo, abwira Lague n’umukunzi we ko nta ntwererano yabazaniye kuko izisanzwe abantu bazisiga aho bakoreye ibirori, ahubwo yahisemo kumuha impano izaramba.
Yagize ati: “Twaje kunezerwa no gushyigikira aba bana. Kelia na Lague ntabwo nabatwerereye, impamvu ntabatwerereye ndayibabwira. Ni uko iyo mbatwerera byari kugarukira muri ibi bintu mubona hano [yerekana amatente].”
Yakomeje ati: “Ibi byose biri aha turabisiga aha ngaha. Ndagira ngo nimutuza, muruhutse, nzabubakira kandi neza.” [Hakurikiyeho amashyi y’urufaya, abitabiriye ubu bukwe bishimira cyane iyi ntwererano.]
Byiringiro Lague akoze ubukwe nyuma y’iminsi ibiri we na bagenzi be ba APR FC bavuye gukina umukino w’ijonjora rya CAF Confederations Cup na R.S Berkane yo muri Maroc.
Basezerewe batsinzwe ibitego 2-1 gusa igitego kimwe iyi kipe y’ingabo yatsinze ni uyu mukinnyi wagitsinze.


