Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali yavuye ku rugamba by’igihe gito aho yari ayoboye ingabo za Leta zihanganye n’imitwe yitwaje intwaro irimo TPLF, ajya gusubukura akazi mu biro.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2021 byatangaje ko Abiy asubiye mu biro ingabo za Leta zirangije icyiciro cya mbere cyo kurwanya iyi mitwe yitwaje intwaro. Biti: “PM Abiy Ahmed Ali yagarutse by’igihe gito mu biro nyuma yo kurangiza neza icyiciro cya mbere cya operasiyo.”
Uyu muyobozi asubiye mu biro nyuma yo kwemeza ko ingabo ayoboye zamaze kwigarurira ibice by’ingenzi birimo Dessie, Kombolcha na Lalibela; agace ndangamurage kari ku rutonde rw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, siyansi n’umuco, UNESCO.
Ubwo byavugwaga ko iyi mitwe isatira umurwa mukuru, Addis Ababa, ni bwo tariki ya 24 Ugushyingo 2021 Abiy yatangaje ko agiye ku rugamba kuyobora ingabo za Leta byakekwaga ko zaba ziri gucika intege. Ku nshingano ya Minisitiri w’Intebe, yasimbuwe by’agateganyo n’umwungirije.
Hashize iminsi ibiri atangiye kuyobora urugamba, yatangaje ko batangiye kwigarurira uduce dutandukanye kandi bagomba gukomeza Operasiyo kugeza babohoye igihugu cyose.


